AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Tour du Rwanda: Abanyarwanda ntibahiriwe n’umunsi wa mbere-Amafoto

Abakinnyi b’Abanyarwanda ntibahiriwe n’umunsi wa mbere w’isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda, nyuma y’uko agace ka mbere karyo kakinwe kuri iki cyumweru kegukanwe n’umunya Algeria Azzedine Lagab.

Ni isiganwa ryatangiriye i Rwamagana mu Burasirazuba bw’u Rwanda, aho abasiganwa bazengurutse umujyi wa Rwamagana intera ireshya na kilometero 6.5. Iyi ntera bagombaga kuyizenguruka incuro 16, bagakora intera ingana na kilometero 104 muri rusange.

Muri rusange abasore b’u Rwanda bayobowe na Ukiniwabo Rene J. Paul na Valens Ndayisenga ni bo batangiye iri siganwa bari imbere y’abandi bose, gusa uko iminota yagendaga yicuma ni ko bagendaga botswa igitutu n’abo bari bahanganye, barimo Umunya Amerika Raggy Timothy wigaragaje cyane muri Tour du Rwanda y’ubushize.

Incuro 16 abanyonzi bazengurutse zarangiye Umunya Algeria Azzedine Lagab unitezweho gutanga akazi gakomeye muri rino siganwa ari we uri imbere y’abandi bose, David Lozano Riba wa Team Novo Nordisk arangiza ari uwa kabiri, mu gihe James Fourie w’ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo yarangije ari uwa gatatu.

Umunyarwanda waje hafi ni Valens Ndayisenga warangije ku mwanya wa gatanu ku rutonde rusange.

Urutonde rusange:

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi David Lappartient mu barebye iri siganwa.
Azzedine Lagab wegukanye agace k’uyu munsi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger