AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Tour du Rwanda: Abanyarwanda bitwaye neza mu gace ka Karongi-Musanze

Umunya-Erithrea Biniam Girmay ukinira ikipe y’igihugu ya Erthrea ni we wegukanye agace ka gatanu k’irushanwa mpuzamahanga ry’amagare. Ni agace kavaga i Karongi kerekeza I Musanze ariko abakinnyi babanje guca mu turere twa Rutsiro na Nyabihu.

Hari ku ntera y’ibirometero 138.

Agace k’uyu munsi karanzwe no guhatana ndetse no gukorera hamwe ku basore b’Abanyarwanda, gusa ntibahirwa no kukegukana kuko Areruya Joseph yageze i Musanze ari uwa kabiri.

Cyakora cyo abasore b’u Rwanda bitwaye neza kuko mu icumi ba mbere bageze i Musanze harimo batanu b’Abanyarwanda.

Abakinnyi 10 bageze i Musanze bari imbere y’abandi.

Abanya-Erithrea na bo bakoreraga hamwe mu rwego rwo kurengera mwene wabo Kudus Merhawi kuri ubu ukiyoboye abandi ku rutonde rusange.

Umunyarwanda witwaye neza uyu munsi ni Moise Mugisha watowe nk’uwahize abandi mu guterera imisozi, na ho Munyaneza Didier bita Mbappe atorwa nk’umukinnyi ukiri muto w’umunsi.

Indi nkuru yamenyekanye mu kanya kashize ijyanye n’iri siganwa ni uko Jean Claude Uwizeye na Hakiruwizeye Samuel ba Team Rwanda bamaze kuva muri iri siganwa kubera ibibazo by’uburwayi. Aba biyongereye kuri Almeida Guillaume ukinira ikipe ya BAI-SICASAL na we wavuye mu isiganwa.

Ku rutonde rusange, Kudus Merhawi wa Astana Team yo muri Kazakhstan ni we uyoboye abandi, na ho ikipe ye ya Astana ni yo imaze kwitwara neza nyuma y’uduce dutanu tumaze gukinwa.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger