Amakuru ashushyeImikino

Tour du Rwanda 2017 : Areruya Joseph yisubije umwenda w’umuhondo.

Mu gace ka Musanze-Nyamata Eyob Metkel ,ukinira Ikipe ya Dimension Data for Qubeka yo muri Afurika y’Epfo ni we utwaye agace ka Musanze-Nyamata  mu gihe kandi Areruya Joseph ariwe wegukanye Umwenda w’umuhondo.

Tour du Rwanda yakomeje muri iki gitondo aho abasiganwa 68  bavaga i Musanze berekeza i Nyamata bagombaga gukora ibirometero  120 na metero 500 akaba ari narwo rugendo rurerure rusigaye abasiganwa bari basigaje gukora. Saa 10:00 ni bwo abakinnyi bahagurutse  i Musanze berfekeza  i  Burasirazuba bw’u Rwanda uciye mu mujyi wa Kigali bagasoreza i Nyamata.

Eyob Metkel yasize bagenzi be agera i Nyamata ari kumwe n’Umunyarwanda Areruya Joseph basanzwe bakinana muriDimension Data for Qubeka yo muri Afurika y’Epfo , binatuma bakuramo ibihe byari byarashyizwemo n’umusore ukomoka mu Busuwisi, Pellaud Simon bityo Areruya yisubiza umwenda w’umuhondo yari yambuwe nanone nyu musuwisi.

Aba mbere mu gace ka Musanze-Nyamata

1. Eyob Metkel: 2:52’54”
2. Areruya Joseph: 2:52’54”
3. Nsengimana Jean Bosco: 2:53’23”
4. Kangangi Suleiman: 2:53’49”
5. Byukusenge Patrick: 2:55:09”

Pellaud Simon ukinira Team Illuminate yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari usanzwe afite umwenda  w’umuhondo, yasoje ari uwa 33 akoresheje 2:55’27” aba mbere bamusize iminota ibiri n’amasegonda 33.

Kubera ko yarushaga Areruya Joseph umunota umwe ku rutonde rusange byatumye Areruya ahita aba uwa mbere ashyiramo n’ikinyuranyo cy’umunota n’amasegonda 33.

Aka gace niko ka kabiri karekare muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka nyuma y’aka Nyanza – Rubavu kari gafite kilometero 180.6 km, ibintu biha amahirwe abakinnyi bafite imbaraga nka Nsengimana Jean Bosco, Eyob Metkel, Okubamariam Tesfom, Ndayisenga Valens, Areruya Joseph ndetse na Simon Pellaud uyoboye kugeza ubu ugaragaza ko ashoboye haba mu kuzamuka, gutambika ndetse akanitwara neza mu gihe basoreje muri ‘sprint’ bari kumwe mbere yo kugera ku murongo.

Icyo abantu bamenya nuko iyi nzira aribwo bwambere ikoreshejwe muri Tour du rwanda kuberako ubusanzwe abasiganwa bavaga i Rubavu bakagera i Musanze noneho bagakora agace ka Musanze-Kigali aho basorezaga aka gace i Nyamirambo ahazwi nko kuri tapi .

Mugisha Samuel ku munsi w’ejo yari yasabye bagenzi be babanyarwanda gufashanya kuberako ngo nubundi iyo umunyarwanda atwaye Tour du Rwanda haririmbwa indirimbo y’igihugu cy’u Rwanda.

Abasiganwa  bazamutse udusozi tune (4) dutangwaho amanota ku muntu uhiga abandi mu kuzamuka  amanota. Utu ni udusozi tuzamuka Kivuruga, Rwintare, Gahanga na Ntarama  ko mu Karere ka Bugesera werekeza i Nyamata.

Bageze nyabugogo bavuye i musanze Nyabugogo Batandatu ba mbere basize igikundi kibakurikiyeho umunota umwe namasegonda mirongo itatu natanu 1min35″ doreko bamanuka Shyorongi aba bakinnyi batandatu batandatu b’imbere barimo Areruya Joseph, Eyob Metkel, Rene Jean paul Ukiniwabo na Nicodemus Holler, Kent Main, Suleiman Kangangi na Nsengimana Jean Bosco basigaga igikundi umunota umwe namasegonda icumi 1’10″.

Eyob Metkel na Areruya Joseph bashakaga kwegukana aka gace bari mu bakinnyi 6 bari imbere bakurikiwe n’abandi 7 barimo ubwo bazamukaga  i Gako mu karere ka  Rulindo, bari hafi kurangiza akazamuko ka kabiri katangaga amanota.

Inshamake zuko isiganwa ryagenze

Saa 10:40′: Abasiganwa buriraga agasozi ka Kivuruga , agasozi k’amanota. Abakinnyi barimo Avila Vanegas Edwin wa Team Illuminate na Piper Cameron , Eyob Metkel bari bari imbere.

Aha nyuma yiminota nkicumi , Simon Pelaud uri imbere kurutonde akaba anambaye umwenda  w’umuhondo yarari mu gikundi cyazamukaga Kivuruga  aho yarwanaga na AVILA Vanegas ngo amutange amanota yo kuzamuka.

Dore uko barangije  Kivuruga

  1. Mebrahtom Natnael
  2. Musie Mehari Saymon
  3. Munyaneza Didier
  4. Redae Tedros

Saa 11:6′: Abasigabwa bamanukaga Buranga .  imbere hari  igikundi  kinyaruka (Break-Away) cyiganjemo abakinnyi ba Erythrea ndetse na Van Engelen (BikeAid).

Saa 11:32′: Haburaga Kilometero  65 ngo bagere i  i Nyamata ubwo bazamukaga  TARE ,Areruya Joseph, Ndayisenga Valens, Jimmy Uwingeneye , Mfitumukiza Jean Claude na Ephraim Tuyishimire bari bari imbere .

Akazamuko ka gahanga

  1. Nsengimana Jean Bosco
  2. Eyob Metkel
  3. Weldu Hafetab
Bari bafite akanyamuneza bajya gusoza
Areruya yarangije mubambere anarangiza yambikwa umwenda w’umuhondo

 

Amanyamakuru ni benshi muri tour du Rwanda

Ubwo bari bategereje guhaguruka i Musanze
Jean Luc aganiriza umunyonzi amubaza uko yiyumva
Uyu nawe ati nditayari
Abakinnyi ba filime nyarwanda ntibacitswe ati : reka badufotore mwana wanjye!!!
Uyu ni Simon Pelaud uri imbere numunota umwe yasizeho abandi ubwo bari bakiri i musanze

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger