Tour du Rwanda 2017: Areruya Joseph yegukanye agace ka mbere irebere udushya twaranze aka gace
Areruya Joseph akoze amateka yegukana agace ka mbere muri Tour du rwanda 2017 ashyizzemo intera nini cyane akaba yambuye umwenda w’umuhondo undi munyarwanda Nsengimana Jean Bosco wari wegukanye Prologue.
Mu gitondo cyo kuruyu wa mbere, Tour du rwanda yari yakomeje batangira agace ka mbere aho abasiganwa bagombaga kugenda ibirometero 120 na metero 300 nyuma yuko ku musi wejo bakoraga Prologue.
Ahagana saa yine zuzuye nibwo abakinnyi bahagurutse imbere ya Gare ya Kacyiru berekeza mu majyepfo . Iyi nzira yari irimo utuzamuko tune tabasiganwa baboneragamo amanota yo kuzamuka.
Areruya Joseph ukinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo yegukanye aka gace ashyizemo ikinyuranyo cyumunota umwe namasegonda agera kuri 33 (1min33′) 2015 yaje ku mwanya wa Kane mu 2015. naho Nsengimana Jean Bosco wari wambaye umwenda w’umuhondo yarangije ari uwa 10 asizwe umunota umwe n’amasegonda 36.
Batanu ba mbere
1. Areruya Joseph: 03:12’:12”
2. Main Kent: 03:13:45”
3. Eyob Metkel: 03:13:48”
4. Debretsion Aron: 03:13:48”
5. Kangangi Suleiman: 03:13:48”
Ntakabuza ubwo bari bataragera i Huye Nsengimana Jean Bosco ni we wari ku isonga yambaye umwenda w’umuhondo nkumuntu watwaye agace kabanziriza utundi bakoze kumunsi wejo. Ndayisenga Valens yahagurutse yambaye umwenda w’uwarusha abandi kuzamuka, mu gihe De Bod Stefan yari yambaye umwenda ugaragazako azi kuhatana kurusha abandi.
Bakigera ku giti cyinyoni abakinnyi batatu bahise basohoka mu gikundi bayobowe n’umusore muto wumunyarwanda Rugamba ukinira ikipe ya Les Amis Sportifs kuburyo bazamuka ku ruyenzi bahise basigaho abandi amasegonda agera kuri 30 kandi amasegonda mirongo itatu ni menshi cyane , abasore bari barimbere ni batatu baba nyarwanda aribo Rugamba, Hakiruwizeye Samuel, NIzeyimana Alexis n’umunya Ethiopie Ebrahim.
Ahagana saa 10:30: Alexis Nizeyimana yatwaye amanota ya mbere y’ahazamuka.
Dore uko bagiye bazamuka udusozi tune twatanze amanota
Akazamuko ka mbere abanyarwanda babiri bari imbere
- Rugamba Janvier Les Amis Sportifs
- Ebrahim Redwan Ethiopie
- Nizeyimana Alexis Les Amis Sportifs
Akazamuko ka kabiri
- Ebrahim Redwan Ethiopie
- Rugamba Janvier Les Amis Sportifs
Akazamuko ka gatatu:
- Samuel Hakiruwizeye
- Ephrem Tuyishimire
- Sebastien Fournet Fayard
Bageze kamonyi abasore bihutaga cyane kugeza ubwo bakoreshaga umuvuduko ungana na Kilometero mirongo 33 ku isaha km 33/h.
Ubwo bari unzira bagenda ubwo bari barikuzamuka i Rubona Ndayisenga Valens wegukanye Tour du Rwandaya 2016, igare rye ryagize ikibazo.
Abasiganwa bose bagendaga begeranye cyane kuburyo mu kurangiza aka gace ka mbere kavaga i kigali kerekeza i Huye byasabye ko abasiganwa bakora Sprint cyangwase kwihuta cyane bajya kugera ku murongo wa Nyuma.
Mubyagaragariraga amaso , mu karere ka Huye abafana bari benshi bategereje abanyonzi bigare bitandukanye nimyaka yashize.
Ku musi wejo kuwa kabiri nibwo abasiganwa bazakora urugendo rurerure cyane muri Tour du Rwanda ubwo bazava i Nyanza berekeza i Rubavu murugendo rungana nibirometero 180 nametero magana 600 bakazava i Rubavu bahita berekeza i Musanze.