AmakuruAmakuru ashushye

Tour du Faso : Mugisha Moïse yatakaje umwenda w’umuhondo

Ikipe y’u Rwanda yitabiriye isiganwa rya Tour Du Faso , yatakaje amahirwe  yakwegukana isiganwa ry’uyu mwaka nyuma y’uho Mugisha Moïse amaze kwamburwa umwambaro w’umuhondo ndetse arushwa iminota itatu n’amasegonda icyenda .

Kuri uyu wa Kane nibwo hakinwe agace ka karindwi, aho abakinnyi bahagurukiye ahitwa Dedougou berekeza Bobo Dioulaso ku ntera y’ibilometero 182.5.

Ni umunsi utahiriye ikipe y’u Rwanda (Team Rwanda)  dore ko yatakaje umwenda w’umuhondo ndetse igasigwa ibihe byinshi muri aka gace ka karindwi, kakaba ari ko gace karekare mu irushanwa ry’uyu mwaka, ni agace kasize Umunya-Angola Dario Manuel Antonio ukinira  Bai Sicasal Petro de Luanda yambaye  umwenda w’umuhondo.

Umusuwisi Döring Jonas wa Meuble decarte, ni we wegukanye aka gace, aho yakoresheje amasaha ane, iminota 17 n’amasegonda 15  akurikirwa n’Umunya-Angola, Araújo Bruno, bakoresheje ibihe bimwe.

Umunyarwanda waje hafi ni Mugisha Samuel waje   ku mwanya wa munani, asizwe iminota itatu n’amasegonda 44, ari mu gikundi cyarimo abandi Banyarwanda nka Mugisha Moïse (32), Nzafashwanayo Jean Claude (26) na Hakizimana Seth (29).

Umunya-Angola Dario Manuel Antonio wa Bai Sicasal Petro de Luanda ni we wahise yambara umwenda w’umuhondo, aho amaze gukoresha amasaha 18, iminota 59 n’amasegonda 58 ku rutonde rusange nyuma y’uduce turindwi tumaze gukinwa.

Uyu munya-Angola uri imbere akurikiwe na mugenzi we bakinana, Araújo Bruno, amurusha amasegonda 20 mu gihe Mugisha Moïse yageze ku mwanya wa gatanu, arushwa iminota itatu n’amasegonda icyenda. Nzafashwanayo Jean Claude ari ku mwanya  wa 11,arushwa iminota itatu n’amasegonda 54 mu gihe Mugisha Samuel ari ku mwanya wa 15, arushwa iminota itatu n’amasegonda 59.

Isiganwa rya Tour du Faso rirakomeza kuri uyu wa Gatanu hakinwa agace ka munani, aho abakinnyi bazahagurukira Bobo Dioulaso berekeza Sindou ku ntera y’ibilometero 137.5, ryitabiriwe n’amakipe 15, rizasozwa tariki ya 3 Ugushyingo 2019.

Mugisha Moïse yatakaje umwenda w’umuhondo, icyizere cya Team Rwanda kiragabanuka

Twitter
WhatsApp
FbMessenger