AmakuruImikino

Tour du Cameroon: Dore uko umunsi wa mbere w’isiganwa urangiye

Ku munsi wa mbere w’isiganwa / agace ka mbere ka  Tour du Cameroon urangiye Byukusenge Patrick wa Team Rwanda yegukanye umwanya wa Kabiri nyuma ya Kamzong Clovis bose bakoresheje  amasaa 3h50’40” ku ntera ya Kilometero 154.4 Km bava Pouma berekeza Kribi.

Iri siganwa rizakomeza ku munsi w’ejo ku  Cyumweru tariki 27 Gicurasi aho abasiganwa bazava Kribi berekeza Douala  ahantu hari intera ya kilometero 175.7 km. Iri siganwa ubundi  ryagombaga kuba ku wa 10-18 Werurwe 2018 gusa ryaje gusubikwa  habura amasaha make ngo ritangire bivugwa ko byatewe n’ ikibazo cy’amikoro, rikaba rya subukuwe kuri uyu wa gatandatu 28 Gicurasi.

Abakinnyi 6 nibo bahagarariye ikipe y’ u Rwanda aribo Hadi Janvier , Patrick Byukusenge, Bonaventure Uwizeyimana,Nsengimana Jean Bosco, Didier Munyaneza na  Rene Ukiniwabo bakaba bari kumwe  n’umutoza Sempoma Felix; Umukanish Karasira Theoneste n’umuganga Kayinamura Patrick.

Iri siganwa Tour du Cameroon riri kuba ku nshuro ya 14 riri ku rwego rwa 2.2 nkuko bigaragara ku bipimo by’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI), ryatumiwemo amakipe atandukanye nka  Cameroun, SNH vélo club, Côte d’Ivoire, u Rwanda, Gabon na Congo Brazzaville ,Martigues Sport Cycling na Club de la Défense (zo mu Bufaransa), Global Cycling ( U Buholandi) na Dukla Banska Bystrica(Slovaquie).

 

Uko urutonde ruraye ruhagaze

Twitter
WhatsApp
FbMessenger