AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Tour de France: Imyigaragambyo y’abahinzi yahagaritse agace ka 16 kayo

Imyigaragambyo y’abaturage bari bigabije umuhanda yatumye agace ka 16 k’isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu cy’Ubufaransa  gakererwa, akaba ari isiganwa ryavaga ahitwa Carcassonne ryerekeza i Bargneres de Luchon.

Byabaye ngombwa ko hahamagazwa polisi vuba na bwangu, itatanya aba bayurage ikoresheje ibyuka biryana mu maso. Ibi byuka kandi byasize bamwe mu bakinnyi babyiringitira amaso yabo, harimo n’umubiligi Geraint Thomas ufite umwambaro w’umuhondo muri iri siganwa cyo kimwe na Peter Sagan.

Amakuru avuga ko aba baturage bigaragambirizaga guverinoma y’Ubufaransa, nyuma yo kugabanya inkunga yajyaga ibagenera.

Nyuma yo guhagarara umwanya, aka gace kongeye gusubukurwa bundi bushya aho intera abasiganwa bari bamaze kwirukanka yaburijwemo bakirukanka ibirometero 186 byaburaga ngo basoze.

Umubiligi Thomas ni we uyoboye urutonde rusange muri iri siganwa, aho arusha amasegonda 99 mugenzi we bakinana Chris Froome umukurikiye mu gihe haburaga etapes esheshatu ngo iri siganwa rigere ku musozo.

Geraint Thomas uyoboye abandi ku rutonde rusange rwa Tour de France yibyiringitira mu maso .
Polisi y’Ubufaransa igundagurana n’umwe mu bahinzi bigaragambyaga.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger