AmakuruImyidagaduro

Tom Close yatangaje izina yise umwana yiyemeje kurera

Dr Muyombo Thomas wamenyekanye cyane mu muziki nka Tom Close n’umugore we Ange Niyonshuti Tricia biyemeje   kurera uruhinja bivugwa ko rufite ibyumweru bitatu rwatoraguwe i Nyagatare ku muhanda.

Mu gitondo cy’uyu wa kane tariki 13 Kamena 2019 nibwo Umujyanama wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Kim Kamasa, yanditse ku rukuta rwa Twitter ashima umuhanzi Tom Close n’umuryango we biyemeje kurera uruhinja rwatoraguwe mu mihanda i Nyagatare.

Yanditse agira ati “Umuhanzi w’umunyarwanda wamenyekanye nka Tom Close yiyemeje kurera uruhinja rw’ibyumweru bitatu rwatawe mu mihanda y’i Nyagatare. Ni ikintu cy’ingezi.”

Tom Close uri mu bahanzi nyarwanda bamaze igihe mu muziki, avuga mbere y’uko bazana uyu mwana mu rugo babanje kuganiriza abo mu muryango ndetse n’abandi bana.

Avuga ko ukwezi kurenga yemeye kurera uruhinja rwatoraguwe i Nyagatare n’ubwo byamenyekanye kuri uyu wa kane tariki 13 Kamena 2019.

Yahisemo ku mwita ‘Ingenzi’. Agereranyije avuga ko ahabwa uyu mwana yari afite ibiro nka bitatu ndetse ko urebesheje amaso wabonaga amaze nk’ibyumweru bitatu avutse.

Avuga ko we n’umufasha we bari bafite gahunda yo kubyara abana batatu hanyuma uwa kane bakaba ari uwo barera. Ariko ngo bakimara kubona y’uko hari uruhinja rwatoraguwe biyemeje kumurera hanyuma bazabyare bucura.

Gufasha cyangwa se kurera umwana kuri we asanga bisaba ko biba ari ibintu umuntu akunze kandi ashaka kuko ngo hari igihe umuntu abikora hakaba abantu bavuga ko afashe amahitamo atariyo ari nayo mpamvu ngo biba bisaba y’uko umuntu abikora bimurimo.

Tom Close yagiye mu Karere ka Nyagatare aherekejwe n’umugore we Ange Tricia Niyonshuti bavayo basuye uruhinja rw’ibyumweru bitatu ruherutse gujugunywa n’umubyeyi warwo ndetse bahita biyemeza ko bamwongereye mu bana babo.

Abantu benshi bashimye iki gikorwa cy’ubutwari cyakozwe n’uyu muhanzi uherutse no gushingwa Ishami rishinzwe ibyo gukusanya amaraso  Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali) mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, bavuga ko ari ntagereranwa.

Ni benshi bashimiye cyane Tom Close ku bwo kwiyemeza kongera mu bana be uyu muhungu uherutse kuvuka nyina akamuta ku muhanda akigendera.

Tom Close yashyingiranywe na Niyonshuti Ange Tricia imbere y’Imana ku itariki 30 Ugushyingo 2013, Bafitanye abana babiri barimo mukobwa w’imfura bise Ineza Ella wavutse ku wa 16 Kanama 2014, akurikirwa n’umuhungu witwa Elan wavutse tariki 25 Kamena 2017.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger