Tom Close yahishyuye impamvu nta kipe n’imwe afana mu Rwanda anakomoza ku mukinnyi w’ibihe byose mu Mavubi
Umuhanzi U Dr. Muyombo Thomas wamenyekanye mu.muziki ku izina rya Tom Close, yavuze ko magingo aya nta kipe n’imwe afana mu Rwanda bitewe n’uko ikipe yamunezezaga atazi irengero rya yo, bityo akaba yarasigaye nta y’indi kipe ahagaze inyuma.
Uyu muhanzi wigaruriye imitima ya benshi bakunda umuziki, yavuze ko kuva akiri umwana muto yakundaga gukina umupira w’amaguru kugeza naho yiyumvagamo ko ari kimwe mu bintu azakomeza gukora kikamutunga.
Yabwiye ikinyamakuru Isimbi dukesha iyi nkuru ko ubu nta kipe afana mu Rwanda kuko ikipe yakundaga ari Isonga ariko ubu akaba yarayibuze yarayobewe irengero ryayo(yatangiye ari irerero ry’Isonga ryazamuye abakinnyi benshi ari na kimwe mu byatumye ayikunda ariko ubu ntayigihari, inshingano zayo zashyizwe mu bigo by’amashuri).
Ati “mu Rwanda mfana Amavubi nta kipe ngira mfana, kera nakundaga Isonga ariko narayibuze, nta makuru yayo mbona narayibuze. Umupira wo mu Rwanda uretse kuwumva gutyo nta kipe ngira mfana. Hanze y’u Rwanda mfana Manchester United.”
Avuga kandi ko ari umwe mu bantu batishimiye umusaruro w’ikipe y’igihugu y’u mupira w’amaguru ‘Amavubi’ kubera ko ari yo kipe afana mu Rwand, ni nyuma y’uko atazi irengero ry’Isonga yakundaga.
Ati “Habuze insinzi kuko iyo zihari nibwo abantu bishima, niyo mpamvu abafana b’Amavubi uyu munsi batishimye nanjye ndimo.”
Ku bakinnyi bakiniye ikipe y’igihugu afata nk’ab’ibihe byose, avuga ko byagorana kuko yatangiye kubikurikirana cyane nyuma ya Jenoside kandi hari n’abakinnye mbere yayo ariko ngo hari amazina amwe namwe yashimishije Abanyarwanda arimo Jimmy Gatete, Karekezi na Kalisa Claude.
Ati “umupira w’amaguru nawukurikiranye nyuma ya Jenoside, ariko hari umupira wabayeho njyewe ntaramenya ibya ruhago y’u Rwanda, ndamutse nkubwiye ngo kanaka ni we mukinnyi w’ibihe byose w’Amavubi naba nkubeshye, ariko hari abakinnyi nzi bagiye bakinira Amavubi aho namenyeye ubwenge nkayifana bakayiha ibyishimo tukishima, harimo Jimmy Gatete, Olivier Karekezi, Kalisa Claude, Katauti, by’umwihariko iriya kipe yakinnye CAN 2004 bitwaye neza ariko byagorana ko wavuga uyu ni we w’ibihe byose.”
Tom Close w’imyaka 34, ni umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda, ubusanzwe ni umuyobozi w’ikigo gishinzwe gutanga amaraso muri RBC, akaba yubatse aho yashakanye na Ange Tricia Niyonshuti bafitanye abana 3 ariko bakaba bafite n’undi mwana bafashe inshingano zo kurera nyuma y’uko ababyeyi be bamutaye.