Tokyo Olympics2020: Ubuyapani bwamaze gukora amarobo azifashishwa mu mikino Olempike
Igihugu cy’Ubuyapani kizakira imikino ya Olempike mu 2020 , iki gihugu kigeze kure cyitegura iyi mikino izaba irimo ikoranabuhanga rihambaye kurusha ahandi iyi mikino yabereye ku Isi.
Kuri ubu nk’uko ibinyamakuru byo mu Buyapani bibi tangaza bivuga ko kubera iyi mikino yitabirwa n’abanyamahanga bavuye imihanda yose yo ku Isi bazakenera abasemuzi benshi, ibigo by’ikoranabuhanga byamaze gukora za robo zifitemo gahunda za mudasobwa zizajya zisemurira abo banyamahanga.
Ikindi gitangaje kimaze kugerwaho ni amamodoka(Taxi) zitagira abashoferi zizifashishwa mu kuvana abakinnyi ku bibuga no kubasubiza ku macumbi yabo zamaze gukorwa izindi ziri hafi kurangira kugira.
Iyi mikino izaba irimo udushya twinshi tw’ikorana buhanga dore ko n’amashanyarazi yose azakoreshwa muri iriya mikino atari aya asanzwe dore ko aya yo azakoreshwa azaba akomoka ku ngufu zisubira( renewable energy) Gusa azaba akomoka ku mirasire y’izuba no ku muyaga , ikindi azakoreshwa no kumurikira imihanda abakinnyi bazacamo basiganwa, bataha mu macumbi yabo ndetse no muri za hotel bazacumbikamo.
Ikintu cyakomeje gutangaza abantu ni uburyo imidali izatangwa muri iri iyi mikino iri gukorwa bitandukanye ni isanwe tuzi tubona. Imidali ibihumbi bitanu y’abakinnyi izakorwa binyuze mu gushongesha telefoni na za camera zishaje zagiye zukurwa hirya no hino mu Buyapani bakazicisha mu nganda bakavangamo n’ubundi butare busanzwe bukorreshwa mugukora imidali
Ndetse ububu toni 14, 636 za telefoni na camera zatanzwe n’abaturage 80 000 zamaze gukusanywa. Ibi ngo bizakorwa murwego kugira ngo bagabanye ubwinshi bwa plastic igaragara muri kiriya gihugu.