Tokyo 2020 : Mugisha Moise yavuze ku kaga yahuye nako mu mikino Olempike
Mu mikino Olempike u Rwanda rusigaye ruhagarariwe n’abakinnyi bane mu Mikino Olempike iri kubera i Tokyo, nyuma yaho Mugisha Moise asezerewe mu mabasiganwa ku magare mu Mikino Olempike ya Tokyo 2020.
Uyu Mugisha Moïse watwaye Grand Prix Chantal Biya mu Ugushyingo 2020, yari yarakoranye umwiherero na Areruya Joseph na Munyaneza Didier kuko hari icyizere ko u Rwanda rwabona imyanya itatu y’abasiganwa ku magare mu Mikino Olempike ya Tokyo 2020, ariko birangira habonetse umwanya umwe gusa.
Uyu musore utarahiriwe n’urugendo dore ko atasoje isiganwa yasobanuye uko byagenze avuga ko yagonze imodoka ya komiseri agakomereka iruhande rw’ijisho ku buryo yajyanywe kwa muganga bigatuma adakomeza isiganwa.
Mugisha w’imyaka 24, ni umwe mu bakinnyi 41 batasoje isiganwa ryo mu muhanda i Tokyo ku wa Gatandatu, ryari ryitabiriwe nabagera ku 126, rikegukanwa n’Umunya-Equateur Richard Carapaz wakoresheje amasaha atandatu, iminota itanu n’amasegonda 28 ku ntera y’ibilometero 234.
Uyu Munyarwanda wakinaga Imikino Olempike ku nshuro ye ya mbere, yavuze ko yatunguwe no kugera mu isiganwa agasanga umuvuduko w’abo bari bahanganye uri hejuru cyane dore ko benshi bakubutse muri Tour de France.
Mugisha avuga ko ubwo bari bamaze gukora ibilometero 140, yashatse kunywa amazi, asubiye inyuma kuyafata ku mudoka yari imugenewe, agonga iya Komiseri w’Isiganwa.
Yagize ati “Nabonaga ibintu bitari kugenda uko nabitekerezaga, nkabona umuvuduko uri hejuru cyane, nta kindi nahise nkora, ibitekerezo nari mfite nabishyize ku ruhande nkurikira isiganwa ryonyine kugira ngo ndebe ko narirangiza.”
“Nasubiye inyuma ku mudoka ngiye gushaka amazi yo kunywa, nagiye inyuma y’imodoka ya Komiseri mu gihe mpamagaye imodoka yanjye yari intwaje amazi n’ibyo kurya.”
“Mu gihe itarangeraho, komiseri niba hari icyo yikanze ntabwo mbizi, yahise afunga imodoka kuko yihutaga n’igare ryiruka kandi ikintu kigutunguye ntiwafata feri ngo bikunde, nahise ngwa muri iyo modoka, mva mu isiganwa gutyo.”
Uyu musore avuga ko yashakaga gukomeza isiganwa ariko abaganga bamubwira ko yakomeretse cyane atakomeza icyo gihe baramufashe bamujyana kwa muganga, byagera n’aho bamudoda kubera ko icyuma cyamusatuye ku mutwe, iruhande rw’ijisho.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Nyakanga 2021, ni bwo we n’umutoza Sempoma Félix bafata indege bagaruka i Kigali.
Mugisha Moïse ntiyakinnye Tour du Rwanda ya 2021 muri Gicurasi kubera ibibazo afitanye n’ikipe ye ya SACA byatumye imuhagarika kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2020.
Muri Werurwe, yari mu bitabajwe na Team Rwanda muri Shampiyona Nyafurika yabereye mu Misiri ndetse yagize uruhare mu midali 14 u Rwanda rwahakuye, aho yatwayemo umwe w’Umuringa mu gusiganwa n’ibihe [ITT] ndetse n’uwa Feza mu gusiganwa n’ibihe nk’ikipe [TTT].
Yanditswe na Vainqueur Mahoro