AmakuruImyidagaduro

TMC werekeje muri Amerika yahaye urubyiruko umukoro utoroshye

Mujyanama Claude cyangwa se TMC wo mu itsinda rya Dream Boys wajyanye na mugenzi we Platini muri leta zunze ubumwe za Amerika, yasize ahaye urubyiruko rw’u Rwanda umukoro wo gukora cyane kugira ngo u Rwanda rube nka Amerika amahanga yose yifuza gutembereramo cyangwa guturamo.

TMC yibukije urubyiruko ko rugomba gukora cyane ko mu Rwanda hari amahirwe menshi yo gukora ku rubyiruko bagahindura igihugu ahantu abantu batuye ku isi bifuza gutura cyangwa se gutemberera.

Yagize ati:”Kujya muri Amerika abantu benshi babifata nk’inzozi kubera uburyo hameze, ni nacyo natwe u Rwanda urubyiruko twifuza, Amerika ntabwo yabayeho imeze kuriya, yabaye kuriya kubera ko hari imbaraga abantu bashyizemo, nibyo koko ni inzozi, ariko reka natwe izo nzozi tuzigire impamo na bo bajye baza mu Rwanda. Kugira ngo baze ni uko urubyiruko duhereye hasi dukunda iby’iwacu tukabikorera tugashyiramo imbaraga iwacu tukahahindura ahantu h’inzozi.”

Ibi TMC yabitangaje ubwo yari ku kibuga cy’indege bagiye kurira rutemikirere ngo berekeze muri leta zunze ubumwe za Amerika aho bagiye gutaramira abashyitsi bazitabira ijoro ryo gusangira rizaba nyuma y’inama y’abashoramari bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

TMC na Platini bahagurutse i Kigali mu ijoro ryo ku wa 09 Ukwakira, bakaba bavuga ko bazamarayo icyumweru kimwe ubundi bakagaruka bitandukanye n’ibyo abantu bari batangiye gutekereza ko aba basore na bo bazaguma muri Amerika nk’uko byagenze ku bandi bahanzi mu myaka yashize.

Ni igitaramo kizabera i Texas mu mujyi wa Dallas tariki 13 Ukwakira 2018, kikazaba mu ijoro ryo gusangira kw’abazitabira inama ya EACC Trade and Investment.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger