Tiwa Savage yatuburiwe n’abanya-Kenya
Umuhanzikazi wo Nigeria Tiwa Savage yahuye n’uruva gusenya mu gihugu cya Kenya, aho yari yatumiwe nk’umuhanzi mukuru mu gitaramo cyo kumurika Album ya Redsan , nyuma y’igitaramo yashatse abateguye igitaramo arababura.
Uyu muhanzikazi ubwo igitaramo cyari kirangiye ari kuri hoteli yatunguwe no gusanga hoteli yarayemo itarishyuwe ndetse nta n’imodoka igomba kumugeza ku kibuga cy’indege ihari nyuma ahamagaye abateguye igitaramo atungurwa no gusanga telefone zabo zose zitariho.
Kuri uyu wa mbere ubwo uyu muhanzikazi yari agiye kuva muri hoteli yari yahawe ngo araremo yatunguwe no kubwirwa ko abateguye iki gitaramo batishyuye iyi hoteli bari bamuteguriye ndetse asanga nta modoka ihari yo kumujyana ku kibuga cy’indege..
Tiwa Savage abicishije kuri Twitter yakozwe n’isoni ry’ibyo yabonye hanyuma avuga ko akunda abanya-Kenya kandi bakwiye igitaramo cyiza atitaye kubyabaye nyuma y’igitaramo ndetse yinubira abateguye iki gitaramo.
“Narebye ku mpapuro za hoteli nsanga hoteli ntizishyuwe ndetse nta modoka ihari yo kudutwara ku kibuga cy’indege , abategura ibitaramo (Promoters) bari bakwiye kujya bafata neza abahanzi ,biratangaje ukuntu abateguye iki gitaramo bose baryamye bagasinzira bagakuraho telefone zabo , mu gihe bo iyo bagukeneye ngo ujye kuganira n’abanyamakuru bahora baguhamagara buri kanya ubutaruhuka mbere y’igitaramo.”
Tiwa Savage we na Demarco umuhanzi wo muri Jamaica nibo bahanzi bakuru bari bitabiriye igitaramo cyo kumurika Album “Baddest” ya Redsan umuhanzi wo muri Kenya, igitaramo cyabaye kuwa gatandatu taliki ya 15 Nzeri 2018. kuri Carnivore Ground.