AmakuruImyidagaduroUrukundo

Titi Brown na Nyambo urukundo rwabo rwa “Besto” rurigucamo agashuruza

Titi Brown na Nyambo Jesca, nyuma y’igihe bivugwa ko urukundo rwabo rutameze neza, berekanye ibimenyetso bishimangira ibyo bivugwa. Ubu nta n’umwe ugikurikirana undi kuri Instagram, ndetse Titi yasibye amafoto yose bari kumwe.

Mu minsi ishize, amakuru atandukanye yagiye atangwa avuga ko Titi na Nyambo, bari bamaze igihe mu mubano ukomeye bise ‘Besto,’ batabanye neza. Nubwo bakunze kubihakana, ibimenyetso byagiye bigaragaza ukundi.

Hari igihe Titi yashyize ifoto ya Nyambo kuri Instagram ayiherekesha amagambo “Ubuzima bwanjye” n’agatima, Nyambo nawe akayisubiza kuri konti ye, byatumye benshi bakeka ko bagerageza guhosha ibyo bivugwa. Gusa, amakuru yakomeje kuvugwa ko ibyo babikoze nyuma yo kugirwa inama n’inshuti zabo.

Mu gihe gito gishize, byongeye kuvugwa ko Nyambo yasubiye gukora ahantu hatandukanye n’aho yari asanzwe afatirana amashusho ya filime ze mu rugo rwa Titi. Nyuma yaho, Titi Brown yanditse ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bugira buti “Enough is enough” (Birahagije), ibintu byateye benshi kwibaza.

Mu buryo butunguranye, Titi yasibye amafoto yose ari kumwe na Nyambo kuri konti ye ya Instagram, ahita areka no kumukurikira. Nyambo nawe yahise amukurikiza, maze aba bombi bashyira iherezo ku gukurikirana kuri Instagram.

Mu kiganiro Titi yagiranye n’ikinyamakuru InyaRwanda, yavuze ko Nyambo naramuka amusabye kumuvira mu buzima atazazuyaza, kuko atabasha kuguma ahantu adakenewe. Inshuti zabo za hafi nazo zemeza ko umubano w’aba bombi waba warajemo agatotsi, dore ko batakigaragara hamwe nk’uko byahoze.

Turakomeza kugerageza kumenya amakuru arambuye ku bijyanye n’ibiri hagati yabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger