Politiki

Tillerson yavuze ku burwayi bwo mu mutwe buvugwa kuri Trump

Umunyamabanga wa leta ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Amerika,  Rex Tillerson yavuze ko atigeze atekereza   ko perezida Trump yaba afite ikibazo  mu mutwe.

Umwanditsi Michael Wolff yavuze ko abakozi bo mu biro by’umukuru w’igihugu bemeza ko “ubwenge bwa Trump bugenda buyonga nk’isabune.

Mu gitabo cye yise  Inside the Trump White House, cyageze ahantu henshi nubwo Donald Trump yashatse kugihagarika ngo ntikigurishwe, iki gitabo cyavuga ko Trump afite ikibazo mu mutwe kandi ko ubwenge bwe bugenda busubira inyuma. Aha Trump yavugaga ko iki gitabo kivuga ibinyoma.

Trump yemeza ko Tillerson ari amahitamo meza ku mwanya w’ubunyamabanga bwa Amerika

Mu rwego rwo kuburira abantu ,  inzobere mu by’imitekerereze zatangaje ibyo zabonye kuri Trump. John D. Gartner yagize ati “Trump arwaye mu mutwe ku buryo bukomeye ndetse nta bushobozi afite bwo kuba Perezida.”

Undi muhanga witwa Dr Julie Futrell, yatangaje ko ibimenyetso by’iyi ndwara, Trump agaragaza bituma atabasha kubona ukuri, ari nayo mpamvu ntawe ushobora kugira inama umuntu nkuwo yifashishije ibitekerezo.

Ibyo kuvuga ko Trump yaba afite ikibazo cyo mu mutwe byaterwaga n’imyanzuro yihuse yajyaga afata yewe ntatinye no kubigaragariza mu mbwirwa ruhame ye aho yatungaga agatoki abakuru bibihugu ndetse ntatinye no kuvuga amagambo yuzuyemo uburakari. Trump ubwo yanengaga iki gitabo yavuze ko abanditsi n’abanyamakuru batumwe gukora ibimubabaza.

Rex Tillerson  w’imyaka 64, warusanzwe ari umuyobozi mukuru wa Sosiyete yitwa ExxonMobil, icuruza ibikomoka kuri peteroli na Gaz, yamaze kugaba amashami mu bihugu byinshi ku Isi harimo n’u Burusiya bafitanye umubano ukomeye yagizwe umunyamabanga wa Leta ya Amerika kuwa 13 Ukuboza 2017.

Umunyamabanga wa Leta muri  Amerika , ni umuntu ukomeye cyane kuko ariwe uba ufite mu ntoki ibijyanye n’imibanire y’igihugu cye n’amahanga ndetse n’ibikorwa byose mpuzamahanga iki gihugu gifitemo uruhare.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger