Tidjara Kabendera yanenze abamwibasiriye kubera ubukwe aherutse gukora
Umunyamakuru wa Radio Rwanda, Tidjara Kabendera yasubije abantu bamaze iminsi baramwibasiye, nyuma yo gukora ubukwe n’umugabo bigeze kubana mbere yo kubana na n’uwitwa Burakari Abubakar wari umugabo we.
Kabendera akimara gutungurana ko yakoze ubukwe bwa kabiri n’undi mugabo, hari abatangiye kumutera ubuse bavuga ko arongowe bwa kabiri abandi bakamushinja ko yataye umugabo we akajya kwishakira undi wo muri Tanzania.
Nyuma y’ubwo butumwa butandukanye buserereza Tidjara Kabendera nawe yahise asubiza abamwibasiye abinyujije ku rukuta rwa Instagram ye, avuga ko nawe ari umuntu nk’abandi kandi afite umutima nk’uw’abandi bityo akunda kubaho ubuzima bwe bwite atarebye ibyo undi muntu runaka yatekereza cyangwa yavuga.
Yagize ati “Ibyishimo byanjye n’iby’umuryango wanjye biza mbere ya byose, Hari ibimaze iminsi bihwihwiswa cyangwa se byandikwa… Abandika barandika n’abavuga baravuga kuko ntawe ubuza inyombya kuyomba, ariko se wawundi uvuga, ushyiraho ibitekerezo bitukana aba akuzi neza? Azi ubuzima bwawe? Abazi ubuzima bwanjye ni bangahe ku buryo umuntu yihanukira akandika ikintu mu bitekerezo uko acyumva, aranzi neza? Wowe wabikoze uranzi neza? Muri make ndatuje, ndanezerewe kandi ntawe nkomerekeje nta n’uwo mbangamiye!”
Yongeyeho ati “Wowe uvuga cyangwa wandika igitekerezo gitukana unabeshya, iyo urangije ntiwigaya? Kuko ndahamya neza ko unzi neza, uzi amateka yanjye n’umuryango wanjye atandika azi ukuri guhabanye n’ibyo wandika cyangwa utekereza, ahubwo wawundi utakuzi niwe ubikora! Ku bw’ibyo rero mutuze mwe muzi ko munkomeretsa ntakimpungabanya kuko Imana yamaze kungira umunyamugisha no kumpa umugisha. Imana iranyoboye mu buzima bwanjye, Imana ndi kumwe nayo iburyo n’ibumoso, amajyaruguru n’amajyepfo!!! Imana iranzengurutse ku buryo mutakwibaza!!! Abandika bandike, abavuga bavuge, maze nanjye ndaryohewe n’ubuzima hamwe n’umuryango wanjye! Ndabakunda!”
Tidjara Kabendera yasezeranye n’undi mugabo mu gihe yari amaze imyaka ine atandukanye n’umugabo we Burakari wari usanzwe azwi na benshi ko ariwe mugabo we.
Tidjara na Abdulnasahmad bakoze ubukwe mu minsi ishize nyuma yo gutandukana na Bukara, babuherukagamo mu 1996 nyuma yo kubyarana umwana umwe w’umukobwa.
Uyu munyamakuru yemeza ko nta kintu gikomeye cyatumye atandukana na Burakari wahoze ari umugabo we, uretse kuba buri wese aba afite uko atwara ubuzima bwe bwa buri munsi.