Tidjala Kabendera ukora kuri Radio Rwanda yasezeranye
Umunyamakuru wa Radio Rwanda, Tidjara kabendera, yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye maze asezerana m’umugabo babyaranye ariko bakaba batari bakibana.
Iby’ubu bukwe bwa Tidjara, biragaragarira mu mafoto yashyize hanze, Tidjara agaragara yisize ibirungo abo mu idini rya Islam bisiga bagiye gusezerana, yicaye mu mukeka afashe ikaramu ari gusinya ari kumwe n’abagabo babiri b’Abasilamu.
Kuri aya mafoto Tidjala yashyize kuri Instagram yanditseho agira ati ” Ikintu cyose Imana ikiguha mu gihe gikwiye”
Tidjara biravugwa ko yasezeraniye muri Tanzaniya kuri uyu wa kabiri tariki ya 04 Ukuboza aho yari yanaherekejwe n’umukobwa we.
Uyu mugabo basezeranye bigeze kubana ariko nta sezerano bafitanye banabyarana abana babiri nyuma baza kunaniranwa baratandukana.
Nyuma yo gutandukana, tariki 30 werurwe 2008 yasezeranye n’undi mugabo witwa Burakari Abubakar na we baza gutandukana bafitanye umwana w’umukobwa, na we waherekeje nyina muri Tanzania.
Tidjala Kabendera akaba asezeranye n’umugabo we wa mbere babyaranye abana babiri b’abahungu ariko bakaba batari bafitanye isezerano.
Tidjala Kabendera ni umunyamakuru wamamaye cyane mu biganiro by’imyidagaduro mu rurimi rw’ikinyarwanda n’igiswahili kuri Radio na televiziyo by’igihugu ndetse akaba umukobwa wa Shinani Kabendera nawe wabaye umunyamakuru ukomeye mu Rwanda.