AmakuruAmakuru ashushyeImikinoUtuntu Nutundi

“The hand of God” igitego Maradona yatsindishije akaboko kikaba icy’ikinyejana

The hand of God, cyangwa akaboko k’Imana mu kinyarwanda, ni ijambo rituma amatwi y’Abongereza yumvikanamo induru, mu gihe cyose baryumvise. Iri ni izina ryahawe igitego Diego Armando Maradona yatsinze ikipe y’igihugu y’Abongereza, mu mukino wa 1/4 cy’irangiza cy’igikombe cy’isi cyo mu 1986; kinatorwa nk’igitego cy’ikinyejana cya 20.

Abenshi iyo bumvise inkuru y’iki gitego cy’amateka, bakubita agatwenge bibaza uko umukinnyi yatsindisha igitego akaboko mu irushanwa nk’igikombe cy’isi kikemerwa, mu gihe Abongereza bo n’abambari babo bakorwa mu nkovu na yo.

Iyi ni yo mpamvu Teradignews yifuje gusangiza abakunzi bayo iby’iki gitego cy’amateka.

Umukino watsindiwemo iki gitego, wabaye ku wa 22 Kamena mu 1986. Wari uwa 1/4 cy’irangiza, hagati y’ikipe y’igihugu y’Abongereza The Three Lions yari irangajwe imbere na Gary Lineker usanzwe ari umusesenguzi ukomeye muri ruhago, na Albiceleste ya Argentine yari irangajwe imbere n’igihangage Diego Armando Maradona.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Azteca ihererere mu mujyi wa Mexico ho muri Mexique, urangira Argentine itsinze Abongereza ibitego 2-1 harimo icya kabiri cyatsinzwe na Maradona n’akaboko.

Ni umukino wari wasifuwe n’Umunya-Tunisia Ali Benaceur.

Ibyo kuba wari umukino w’ishiraniro simbigarukaho, ahubwo ndagaruka ku byabaye mu gice cya kabiri cyawo. Ibintu byahinduye isura nyuma y’iminota itandatu igice cya kabiri gitangiye, ubwo Maradona yaturukanaga umupira hagati mu kibuga acenga Abongereza bikarangira ahaye umupira mugenzi we witwa Jorge Valdano.

Valdano yashatse guca muri ba myugariro b’Ubwongereza, gusa umupira utumbagizwa na myugariro Steve Hodge.

Maradona wari hafi ahongaho yahise asimbuka, umupira awutereka mu rucundura n’igipfunsi, ariko bisa n’aho yawuteresheje umutwe.

Uyu rutahizamu yakabaye yari yanaririye ariko kubera uko umukino wihutaga abasifuzi ntibabasha kubibona.

Abakinnyi b’Ubwongereza baburanye n’abasifuzi ariko biba iby’ubusa.

Amafoto yafashwe n’umunyamakuru w’umunya-Mexique witwa Alejandro Ojeda Carbajal ni yo yaje kugaragaza nyuma ko Maradona yatsindishije iki gitego akaboko.

Iki gitego cyaje guhabwa akaboko ka “Hand of God” n’abanyamakuru, cyaherekeje Argentine kiyigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi, inagitwara itsinze ku mukino wa nyuma Ubudage bw’Uburengerazuba ibitego 3-2.

Nyuma iki gitego cyaje gutorwa nk’icy’ikinyejana cya 20.

Diego Maradona aganira n’ikinyamakuru La Noche del 10 muri 2005, yemeye ko igitego yatsinze Abongereza cyari icy’akaboko nyuma y’imyaka 19 agitsinze.

Muri 2008 yaje no kugisabira Abongereza imbabazi ubwo yasuraga igihugu cyabo, nyuma yo kubabuza kugera ku nzozi zo kwitwara neza mu gikombe cy’isi cyo mu 1986.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger