The Ben yatewe agahinda n’ibikomeje gukorerwa Apôtre Gitwaza
The Ben yababajwe bikomeye n’abantu bakwirakwije agace gato k’amashusho kazengurutse ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Umuyobozi w’Itorero Zion Temple ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, avuga ko “Abakirisitu basengera mu itorero rye ni bo bazajya mu ijuru, abatahasengera ishyano ribaguyeho.”
Aya mashusho afite hafi amasegonda 22, yasengurutse hose bashoboka kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Ukwakira, abayabonye bahise batangira gutaramira kuri Gitwaza ndetse baniyibutsa amagambo aherutse gutangaza ko nta muhanuzi umuruta uri mu Rwanda ndetse no muri Afurika ko wenda azaza atakiriho. Ibi na byo byabaye ibindi bindi hano mu Rwanda ndetse abantu banasabwa kwitondera abahanuzi bo muri iki gihe.
The Ben yababajwe n’umuntu wafashe aya mashusho akayakwirakwiza nyamara ari agace gato k’ibyo uyu mukozi w’Imana yavuze mu gihe yigishaga ijambo ry’Imana , The Ben yavuze ko uyu muntu wakoze ibyo yabikoze ashaka gusebya Gitwaza kuko atigeze akwirakwiza inyigisho yose Apôtre Dr Paul Gitwaza yigishije.
The Ben asanga ibi ari ugushaka gusebya no guharabika umukozi w’Imana Apotre Dr Paul Gitwaza. The Ben yanenze cyane umuntu wakase agace gato k’ikiganiro Apôtre Dr Paul Gitwaza yatanze akavanamo akantu gato gateza impagarara muri rubanda kakaba ariko kagirwa kimomo ku mbuga nkoranyambaga kandi ukumvise ahita yumvamo ubwiyemezi bukabije bwa Apôtre.
Abinyuijije kuri Whatsapp, The Ben yagize ati :”Ufata umwanya wawe ukareba amashusho yose y’ikiganiro cyiza cya Apôtre Dr Paul Gitwaza yigisha, ugahitamo gukata agace gato k’ibyo yavuze kugira ngo uteze impagarara nyamara amakuru utanze atari yo kugira ngo umukozi w’Imana agaragare nabi. Imana ikubabarire. Ndacyakuri inyuma umukozi w’Imana Apôtre Dr Paul Gitwaza. Nzahora gukunda”
Ukuri guhari ni uko ubutumwa bwatanzwe na Gitwaza buhabanye kure n’ubwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.
Mu nyigisho ye yo muri Nzeri 2018 yagarukaga ku nsanganyamatsiko ivuga ku ‘Kuri kutuzuye’, uyu mukozi w’Imana yavuze ko hari ukuri ko mu bitekerezo gutuma abantu baba intagondwa bagatsimbarara ku byo bemera.
Yakomoje ku bakirisitu bavuga ko abandi batazajya mu ijuru ndetse ko bagiye kurimbuka, usanga basenga bibwira ko abo bahuje imyemerere aribo gusa bazagororerwa.
Uburemere bw’isakazwa ry’aya magambo bunashingiye ku byo Gitwaza aheruka gutangaza ko nta muhanuzi umuruta mu Rwanda no muri Afurika.
Kuri iki Cyumweru tariki 28/10/2018 Zion Temple yahise isohora itangazo bavuga ko abakora ayo mashusho ari abagamijegusenya ivugabutumwa, kuzana ubushyamirane hagati y’amatorero ya Gikristo no kwangisha isura y’itorero Apostle Dr Paul M.
Bati : “Mu gihe gishize hagiye hagaragara amashusho anyuranye ku mbuga nkoranyambaga aho abantu babifitemo inyungu batangiye gukata (trimming) inyigisho za Apotre Dr Paul M.Gitwaza bakazikura mu ntego yazo (Out of context) ndetse zikwirakwizwa hose.
Icyagaragaye ni uko ababikora bagamije gusenya ivugabutumwa, kuzana ubushyamirane hagati y’amatorero ya Gikristo, kwangisha isura y’itorero Apostle Dr Paul M. Gitwaza abereye umushumba no guharabika izina rye bwite nk’umuntu ugoreka ukuri kw’ijambo ry’Imana (heretical) ndetse no kumugaragaza nk’umwibone. Turasaba umubiri wa Kristo dufatanije ibyiringiro ndetse n’abanyamuryango ba Zion Temple Celebration Centre kuba maso no gushishoza mu gihe babonye amashusho nk’ayo kuko ari iturufu ririho rirakoreshwa mu kurwanya umurimo w’Imana.
Mu bihe nk’ibi aho ikoranabuhanga rikoreshwa mu buryo bwiza n’ububi, ni ngombwa kwirinda kwizera, koherezanya no guca urubanza ushingiye ku gice cy’amashusho n’inzandiko utabanje gusesengura neza. Tubashimiye urukundo mukunda Imana, tunabashishikariza kurushaho kurwanira ishyaka umurimo wayo mu kuwusengera ndetse no kwamaganira kure ubutumwa bugamije kuwusenya kugira ngo twese hamwe duhagararane n’abakozi b’Imana kwamamaza ubutumwa bwiza. Imana ibahe umugisha.”