Amakuru ashushyeImyidagaduro

The Ben yasubije abamushinjaga kwitukuza

Mugisha Benjamin wamamaye cyane mu Rwanda ndetse no mu karere k’Afurika y’iburasirazuba  ku izina rya The Ben muri muzika yasubije abantu bamushinjaga kwitukuza nyuma y’igihe kirekire yari amaze muri Amerika yagaruka mu Rwanda akaza yarahindutse.

Abashinjaga The Ben kwisiga amavuta ahindura uruhuru rugasa n’urw’abera [mukorogo] babivuze nyuma y’uko The Ben yari amaze imyaka igera kuri 7 muri leta zunze ubumwe za Amerika hanyuma yaza mu Rwanda aho yari aje mu gitaramo cya East African Party akaza yarahindutse ku buryo bugaragarira buri wese yarabaye inzobe.

Si aha gusa ariko kuko yaje gusubira ibwotamasimbi ariko akaza kugaruka mu karere amara iminsi mu gihugu cya Ugannda  hanyuma akanagera mu Rwanda ku ya 13 Mata 2018 yirabura bitandukanye nuko yaje asa mbere. Aza mu rwanda yari aje kwifatanya n’abanyarwanda mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorwe Abatutsi.

Mu kiganiro Samedi Dentate uyu musore yavuze ko yitukuje atabishaka ndetse ko byanatewe n’uburangare umuhungu wese yagira mu guhitamo amavuta yakwisiga. ngo icyabimuteye nuko ngo yari yaribagiwe ko amavuta yose y’amazi  yisize mu maso ahita amuhindura inzobe kuko kera atapfaga kwisiga mu isura kuko byamwangizaga.

The Ben yagize ati :”Uruhu rwa The Ben rwari rwaragize ikibazo, ndi gukora ibishoboka byose ngo uruhu rwanjye rube urw’ukuri. Ntago nitukuje ku bushake, nabyita nk’uburangare bw’abahungu bwo kuba wakumva wakisiga icyo ubonye cyose aho uri, ariko Mugisha Benjamin yongeye kuba nya we. Ntabwo nkisiga amavuta y’amazi  ku mubiri , iyo noze nisiga ka Vaseline iyo bibaye ngombwa ngatumiza I Kigali. Maze kumenya ikibazo gihari natangiye kubyirinda, nabonye umuganga uri kumfasha uko nabigenza nkongera kuba uko nari meze kera”

Uretse abantu bakundaga kuvuga ko The Ben yitukuje , uyu musore yanatangaje ko nyina yabimubajije kenshi bikamutera ipfunwe kugeza aho afatiye umwanzuro wo gushaka umuti watuma yongera kuba uko yari ameze kera.

The ben aza mu Rwanda nyuma y’imyaka myinshi yibera muri Amerika ni uku yasaga
Aza mu Rwanda bwa kabiri ni uku asa 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger