AmakuruImyidagaduroMu mashusho

The Ben yashyize hanze indirimbo yakoranye n’Umunyakenya Otile Brown-VIDEO

Umuhanzi w’Umunyarwanda Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka ThE Ben ubu ukorera umuziki muriLeta zunze ubumwe za Amerika, yashyize hanze indirimbo nshya ‘Can’t get Enough’ yakoranye n’umunya-Kenya Otile Brown uri mu bagezweho muri iki gihe.

Iyi ndirimbo yashyizwe ahagaragar Ejo kuwa Gatanu taliki ya 29 Ugushyingo 2019, The Ben yemeza ko ari indirimbo izanogera amatwi ya buri wese ukunda umuziki.

Muri iyi ndirimbo The Ben na Otile Brown baririmbye ku rukundo rw’umusore n’umukobwa aho umusore aba asaba umukobwa gukaza umurego mu rukundo rwabo akamubwira ko adashobora guhaga urukundo amuha n’ibyo amukorera.

Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Can’t get Enough’ afite iminota itatu n’amasegonda 14’. Mu buryo bw’amajwi n’amashusho iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Lick Lick naho amashusho yayobowe na Licky.

Mbere y’uko iyi ndirimbo isohoka, ‘Label’ ya Rockhill yashinzwe na The Ben, yavuze ko uyu muhanzi ari gukorana indirimbo n’umuhanzi wo muri Kenya Otile Brown izaba ari ‘iy’ikinyejana’

The Ben yavuze ko ari indirimbo nshya mu Mujyi asaba abakunzi be kuyireba ubutitsa kuri Youtube. Yavuze ko Otile Brown bakoranye indirimbo ari umuhungu mwiza kandi w’inshuti ye.

Iyi ndirimbo ikimara kujya ahagaragara, The Ben, yanaboneyeho umwanya wo gushimira abantu bose bayigizeho uruhare kugira ikorwe harimo Producer Lick Lick wayikoze mu buryo bw’amajwi,umukobwa witwa Bakhita wayigaragayemo n’abandi batandukanye.

Otile Brown nawe yatangaje ko yakoranye indirimbo n’umuvandimwe, The Ben. Yakoresheje ‘emoji’ isobanura umuriro bivuze ko indirimbo yabo bayizeyeho byinshi.

The Ben asohoye iyi ndirimbo mu gihe aherutse kuririmba mu Iserukiramuco rya ‘One Africa Music Fest’ ryabaye kuwa 15 Ugushyingo 2019 mu nyubako ya Festival Arena.

Otile Brown mu mwaka wa 2017 Otile yasohoye Album “Best of Otile Brown” iriho indirimbo nka “Basi”, “Alivyonipenda”, “Shujaa Wako”, “DeJavu”, “Aiyolela” n’izindi.

The Ben yashimiye Bakhita wagaragaye muri aya mashusho

Twitter
WhatsApp
FbMessenger