The Ben yasezeranye imbere y’Imana n’umwari Uwicyeza Pamella yihebeye(Amafoto)
Umuhanzi The Ben agiye yasezeranye imbere y’Imana n’umugore we Uwicyeza Pamella mu birori byabereye muri Eglise Vivante iri ku I Rebero.
Umuyobozi wa Eglise Vivante mu Rwanda, Edmond Kivuye yababwiye kuzubakira ku gukundana, kubabarira no kwiragiza imbabazi z’Imana.
Hari nk’aho yagize ati “Urukundo ntabwo ari ahantu tuza tukagenda nk’uko tubyishakiye. Reka dufashanye tubikore, bitugeze aho dupfukamira Imana. Urukundo ni amahoro hagati mu ntambara, nzakurwanira, ese nawe uzandwanira?”.
Edmond yavuze ko urugo rwatangijwe n’Imana, kandi ko buri wese akwiye kubaza azi neza uburyo akwiye kurwitwaramo.
Yisunze Zaburi ya 23: 5 hagira hati “Untunganiriza ameza mu maso y’abanzi banjye, Unsīze amavuta mu mutwe, Igikombe cyanjye kirasesekara…”
Yavuze ko kuba hari abakomeretse mu rukundo, bitavuze ko ’urugo atari umugisha w’Imana’.
Tom Close usanzwe ari inshuti ya hafi ya The Ben, yamubereye parrain, asezerana imbere y’Imana na Uwicyeza Pamella bamaze imyaka ine mu rukundo.
Abarimo Christopher, Andy Bumuntu, Igor Mabano n’abandi baherekeje The Ben mu bukwe nabo ku ruhande rw’umuryango wa The Ben ndetse n’umuryango wa Uwicyeza Pamella ndetse n’Abakristu banyuranye ba Eglise Vivante.
Abatumiwe barakomereza ibirori muri Convetion Center.