AmakuruImyidagaduro

The Ben yakoreye agashya umwana wagaragaye mu gitaramo cye asuka amarira

Umuhanzi The Ben yakiriye mu rugo umwana uri mu bafana be bari bitabiriye igitaramo aherutse gukorera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2025, akagaragara asuka amarira bikomeye kubera urukundo akunda uyu muhanzi.

Nyuma y’igitaramo, The Ben yasangije abamukurikira amashusho y’umwana muto wari mu bafana be wananiwe kwihangana agasuka amarira imbere y’uyu muhanzi.

Amakuru ahari ni uko nyuma y’igitaramo, umubyeyi w’uyu mwana yifuje ko yahura na The Ben anyura mu basanzwe bafasha uyu muhanzi birangira babyemeranyije.

Ku mugoroba wo ku wa 7 Mutarama 2025 nibwo The Ben yakiriye mu rugo uyu mwana, uretse kuganira n’ababyeyi be anamuha impano y’ibikoresho by’ishuri.

Mu kiganiro na Igihe, The Ben yavuze ko yakozwe ku mutima n’uyu mwana ubwo yari amubonye mu mashusho y’igitaramo atangira kwifuza guhura na we icyakora ku bw’amahirwe birangira abonye ubusabe bw’ababyeyi be bw’uko bifuza kumusura.

Ati “Biba ari ibintu bishimishije kubona umwana muto kuriya akunda umuziki wanjye. Icyakora mu biganiro nagiranye n’umubyeyi we nasanze ari we abikomoraho kuko ari umwe mu bankundaga mu myaka yo ha mbere.”

Uyu mwana ukiri muto, avuka i Rubavu aho yitabiriye igitaramo cya The Ben nyuma yo kubuza amahwemo ababyeyi be bikarangira bamuhaye itike ndetse bakanishyurira abo bavukana bityo bibasaba kuzinduka kugira ngo bafate umwanya w’imbere aho yitegereza neza uyu muhanzi yihebeye.

Nyuma y’igitaramo, yaje gusubira mu rugo yongera kugaruka i Kigali ku wa 7 Mutarama 2025 ubwo yari agiye gusura uyu muhanzi akunda bikomeye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger