AmakuruImyidagaduro

The Ben uherutse gusaba imbabazi abafana be we n’umugore we bongeye gushyira hanze amafoto nk’ayabanje

Umugore w’umuhanzi The Ben , Uiwicyeza Pamella,yongeye kugaragaza amashusho we n’umugabo we, nabwo agaragaza inda nkuru, nyuma yuko amashusho aherutse kujya hanze azamuye impaka.

Ni amashusho yashyizwe hanze na Pamella ku mbuga nkoranyambaga yifuriza umugabo we isabukuru nziza, aho yagiye agaragaza amashusho anyuranye.

Muri aya mashusho, hari agaragaza The Ben na Pamella bari mu nzu ikorerwamo imyitozo ngororamubi (izwi nka Gym) aho Pamella utwite aba yambaye ipantalo n’agapira kagufi, ku buryo inda nkuru ye iba igaragara.

Ni amashusho agiye hanze nyuma yuko The Ben ashyize hanze indirimbo yise ‘Tru Love’ igaragaramo umugore we na yo aba agaragaza inda ye nkuru, ariko bamwe bakabigaya, ndetse bakabagira inama.

Mu babigaye, harimo Umupfumu Rutangarwamaboko wagize ati “Duhane duhanure kandi duhonore Benimana bahonoke: Utwite aratwikira ntatwika ngo yimanukire ejo kuzamuka byamugora amagarukirane muri rwa ruziga rw’ubuzima butazima.”

Umuhanzi The Ben, ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru cyateguraga igitaramo yakoze tariki 01 Mutarama 2025, yaboneyeho kwisegura ku batarashimye aya mashusho barimo n’umubyeyi we ngo wamuhamagaye akiyabona, akamubwira ko atabyishimiye.

Gusa uyu muhanzi yavuze ko kuri we n’umugore we Pamella, batabonamo ikibazo ariya mashusho, aho yagize ati “Mu mboni yanjye ndetse n’umufasha wanjye ntabwo na n’izi saha tubibonamo ikibazo.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger