AmakuruImyidagaduro

The Ben na Masamba bakoreye ibidasanzwe mu Bubiligi-AMAFOTO

Umuhanzi ukunzwe cyane mu banyarwanda aho bari hose, The Ben, ndetse na Masamba Intore ufatwa nk’icyitegererezo muri muzika nyarwanda, bataramiye abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye mu Bubiligi maze barishimirwa ku buryo bukomeye.

Iki gitaramo cyabereye i Birmingham Palace  kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ukwakira 2018. cyitabiriwe n’abandi bahanzi nka Ufiteyezu Maréchal De gaule, R-Tgg, Dj Chento wari waturutse mu Bwongereza, DJ Lala wo muri Suède na DJ Sevy ukorera i Bruxelles mu Bubiligi.

Mu Bubiligi ni hamwe mu bihugu by’i Burayi hatuwe n’abanyamahanga cyane, iyo umuhanzi wo muri Afurika agiye kuhataramira usanga abitabiriye icyo gitaramo ari benshi cyane baje kunyurwa n’injyana nyafurika.

U Bubiligi kimwe mu bihugu birangwamo abanyarwanda benshi batuye mu mahanga, iki ni igitaramo cyanitabiriwe na Uwase Sandrine wabaye Miss Popularity mu irushanwa rya Miss Africa Netherlands.

Iki gitaramo kitabiriwe n’abantu babarirwa mu gihumbi kubera ko bacyamamaje bakerewe bigatuma kititabirwa cyane nkuko abagiteguye babitekerezaga cyane ko amakuru Teradignews ikesha abitabiriye iki gitaramo avuga ko The Ben na Masamba Intore bari bategerejwe cyane.

Kwinjira muri iki gitaramo byari amayero 20 (22 000 Frw) ku baguze amatike mbere n’amayero 30 (33 000 Frw) ku baguze amatike ku munsi w’igitaramo.

The Ben yishimiye cyane n’abo mu Bubiligi

Uretse abahanzi babanyarwanda hari hari n’abandi bahanzi
The Ben ati mufate agafoto
Bari bishimiye The Ben

Intore Masamba

Intore Masamba yanyuze benshi
Uwase Sandrine wabaye Miss Popularity mu irushanwa rya Miss Africa Netherlands.

Byari ibyishimo

     

AMAFOTO: Nadia (Bruxelles)

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger