The Ben, Mr P, Riderman, Charly na Nina, Phionah Mbabazi bakoreye igitaramo i Kigali-AMAFOTO
Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru taliki ya 29 Mata 2018, abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda ndetse n’abari baturutse hanze bataramiye abanyarwanda mu gitaramo cyebereye muri Kigali Convention Center.
Iki ni igitaramo cyiswe ‘Mo Ibrahim Concert’ kwinjira yari Ubuntu. Umuhanzikazi Phionah Mbabazi ni we wabimburiye abandi maze agera ku rubyiniro aririmba zimwe mu ndirimbo z’abahanzi bo hanze zakanyujijeho mu bihe byahise. Zimwe mu zo yaririmbye harimo ‘I Wanna Dance With Somebody’ ya Whitney Houston; Jabulani ya PJ Powers ndetse avangamo n’ize nka ‘Nkwiyumvamo’.
Ahagana 6:25 nibwo umuraperi Riderman yaje ngo amukorere mu ngata, maze abantu bamwakirana ibyishimo byinshi yinjirira mu ndirimbo Come back yakoranye na Safi Madiba. Akimara kuririmba iyi ndirimbo yahise abwira abantu ko umwanya bamuhaye urangiye ariko ukabonako batishimiye kuba ahise ava ku rubyiniro dore ko bateruraga bavuga bati garuka , garuka , Riderzo, Riderzo[…..].
Ubwo rero hahise hakurikiraho Charly na Nina binjirira muri ” Face to Face”, baririmba n’izindi ndirimbo zabo zizwi cyane nka “Agatege”, ’Owooma’ bakoranye na Geosteady wo muri Uganda, ‘Indoro’ bakoranye na Furious w’i Burundi ari nayo basorejeho.
Aba bakimara kuhava ku rubyiniro hahise haza umuhanzi The Ben , uyu ni we waririmbye igihe kirekire kurusha abari bamubanjirije ndetse abafana bamwerekako mu Rwanda ahafite abakunzi be benshi.
Ubwo rero itsinda ryo muri Kenya Sauti Sol bahise baza ku rubyiniro baririmba indirimbo zabo zakunzwe harimo ‘Leave and Die in Africa’. Mr P wahoze mu itsinda rya P Square ni we wasoje ibirori kuko ari we waje ku rubyiniro nyuma, uyu yaririmbye indirimbo nyinshi zitandukanye yakoze ku giti cye harimo nizo yakoze akiri muri P Square . Aha wabonaga abantu bazikunze cyane ari nako bamufasha bakaririmbana.