Thatien Titus usigaye akomatanya umuziki n’ubucuruzi agiye kumurika album nshya
Thatien Titus uzwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari gutegura album nshya ya gatatu yise ‘Buri gihe’, izaba iriho indirimbo 10.
Thatien Titus yabwiye Teradig news ko album ye ya gatatu nta gihindutse azayimurika mu Ukuboza 2017. Avuga ko abatunganya indirimbo nibatamutenguha cyangwa se ngo ahure n’ibindi bibazo muri uko kwezi azayimurikira abakunzi be.
Iyi album iriho indirimbo 10 ateganya kuzamurika zose zaramaze gutunganywa mu buryo bw’amajwi n’amashusho , zimwe mu ndirimbo zigomba kuba ziyiriho zamaze gutunganywa harimo iyitwa haburaho gatoya yakoreye amajwi n’amashusho, Nshyigikira yashyize hanze amajwi n’amagambo ayigize[Lyrics video] ndetse n’izindi.
Thatien Titus avuga ko kugeza ubu kubera umwanya muto asigaye abona bitewe n’akandi kazi akora bitamworohera gukora umuziki, avuga hari abandi bahanzi ateganya gukorana nabo gusa kubera ko ataranoza neza uburyo bazakoranamo akaba yirinze kubatangaza avuga ko namara gutunganya gahunda yo gukorana nabo azahita abitangariza itangazamakuru.
Uyu muhanzi avuga ko kubera kubaka urugo yahisemo gukomatanya umuziki no gukora ubucuruzi mu buryo bwo gushakishiriza hose.
Ati”Kugeza ubu kubera kubaka urugo usanga umwanya wanjye ari muto, nsigaye nkora ubundi bucuruzi ku ruhande kubera ko kubaka urugo atari ibintu byoroshye. Hari abahanzi nateganyaga gukorana nabo ariko kubera tutarapanga gahunda neza ntago nabatangaza kuko nshobora kubavuga ugasanga ntibibaye.”
Umunyamakuru amubajije niba impamvu yahisemo gukomatanya umuziki n’ubucuruzi atari ukubera ko mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nta mafaranga arimo avuga ko atari uko bimeze ahubwo ari uko iyo umuntu yubatse urugo ubuzima bwe buhita buhinduka ndetse akaba asabwa byinshi.
Tuyishimire Thacien[Thatien Titus] yamuritse album ye ya mbere yise Aho ugejeje ukora muri 2010, album ye ya kabiri y’amashusho yise Mpisha mu mababa nayo yayimurikiye abakunzi be tariki ya 9 Werurwe 2014.
Thatien usengera mu itorero rya ADEPR yatangiye kuvuga ubutumwa ku giti cye mu ndirimbo muri 2006, yishimiwe n’abakunda indirimbo zururutsa imitima ndetse zikanahumuriza abababaye abicishije mu bihangano bye byakunzwe birimo Aho ugejeje ukora, Akira ishimwe, Bwira Yesu, Mpisha mu mababa n’izindi nyinshi.
https://www.youtube.com/watch?v=iPkCEX6wHoY
https://www.youtube.com/watch?v=gowKiOEph08
Theos Uwiduhaye/Teradig News