AmakuruImyidagaduro

Teta Sandra yasubije umufana wamugaragarije amakenga y’uko Weasal atamukunda

Teta Sandra umaze iminsi agaragaza ko asigaye afitanye urukundo rukomeye n’Umuhanzi Weasal wamenyekanye mu itsinda rya Godd Lyfe yahoze afatanyamo na nyakwigendera Mowzey Radio,yabwije ukuri umufana wamugaragarije amakenga y’uko uyu muhanzi yaba atamukunda.

Nk’uko bimaze igihe bimenyerewe ko uyu mukobwa asigaye akunze kugaragaza amafoto ashimangira ko we na Weasal, bamaze kuba umwe,Teta Sandra  mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2019 yashyize hanze ifoto imugaragaza ari kumwe na Weasel bambaye amasaha asa arangije agira ati”Impanga”.

Aya magambo yashimangiye urukundo ruri hagati y’aba bombi bityo abakurikira uyu mukobwa batangira kwerekana ko mu by’ukuri bishimiye uru rukundo babifuriza ishya n’ihirwe.

Nubwo benshi bagaragaje ko bashigikiye urukundo rw’aba bombi, hagaragaye umwe muri bo wagaragaje amakenga atewe no kuba Teta Sandra ariwe ukunze gushyira amafoto ye na Weasel ku mbuga nkoranyambaga mu gihe Weasel we atabikora.

Yakomeje agaragaza amakenga ye yo kuba Weasel we yaba adakunda Teta Sandra nk’uko uyu mukobwa amukunda ndetse adahwema kubigaragaza.

Teta Sandra mu kumusubiza yamwihanije avuga ko buri wese agomba kumenya uko akoresha imbugankoranyambaga ze kuko ari ize kandi akaba ariwe uzi uburyo azikoresha ku mwihariko we.

Yagize ati” Ziriya ni imbuga nkoranyambaga ze, afite uburenganzira bwo gushyiraho ifoto yanjye cyangwa ntabikore, nanjye izi ni izanjye mfite uburenganzira bwo gushyiraho ifoto ze uko mbishaka.” Teta Sandra na Weasel bamaze igihe kitari gito bakundana cyane ko ari bamwe mu bakundana bizwi mu mujyi wa Kampala aho Teta Sandra kuri ubu asigaye atuye.

Inkuru z’urukundo hagati ya Sandra Teta na Weasal, zatangiye kumvikana muri 2018,ubwo hari amakuru avuga ko bakundana ndetse Teta Sandra yaba atwite inda ya Weasel. Icyo gihe uyu mukobwa yamaganye aya makuru yo gutwita icyakora nyuma y’igihe kitari kinini ntiyatinda kwemeza ko akundana na Weasel ndetse atangira kujya akwirakwiza amafoto yabo bari kumwe kenshi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger