Teta Diana witegura kuza mu Rwanda , yamaze kurangiza album ye ya mbere
Umuhanzikazi w’umunyarwanda uba ku mugabane w’Uburayi, Teta Diana yasoje imirimo yo gutunganya album ye ya mbere yise ‘Iwanyu’ateganya kuzamurikira mu Rwanda.
Teta Diana ubwo yerekezaga i burayi mu gihugu cy’Ububiligi yatangaje ko agiye gutunganya Album ye ya mbere yatangazaga ko azaza kuyimurikira mu Rwanda kuri ubu iyi album yamaze kurangira.
Teta yise uyu muzingo (Album) “Iwanyu” ashingiye kuri imwe mu ndirimbo ziyigize no kubera urukumbuzi yifitemo nyuma y’igihe kinini atagera mu Rwanda. Ubutumwa buri mu ndirimbo ziyigize buri mu Kinyarwanda n’izindi ndimi z’amahanga.
Nkuko yabitangaje abinyujije kumbuga nkoranyambaga avuga ko abashaka iyi album bayisanga kuri iTunes na Amazon, hariho indirimbo nka ; Iwanyu, Juru ryanjye, See me, Uwanjye, Burning, Birangwa, Ndaje,Hello, Turn around, Call me, None n’ejo na Sindagira yasubiyemo(Cover).
Biteganyijwe ko Teta azaza mu Rwanda mu mpera z’iku kwezi kwa Werurwe mu gitaramo cya Kigali Jazz junction tariki 29 Werurwe 2019 gusa avuga ko azasogongeza abantu kuri iyi album ariko ntabwo azayibaririmbira yose uko yakabaye kuko yifuza kuyimurika mu mpera z’umwaka.