TENNIS: Andy Murray yegukanye ‘European Open’ nyuma y’amezi icyenda ari mu mvune
Umukinnyi w’umwongereza w’icyamamare mu mukino wa Tennis Andy Murray mu mpera z’iki cyumweru yegukanye irushanwa ry’umugabane w’Uburayi “European Open” nyuma y’igihe kinini yari amaze mu mvune ikomeye y’urutugu yari yaratumye atekereza ko atazongera gukina uyu mukino.
Andrew Barron Murray OBE uzwi ku izina rya ‘Andy Murray’ iki gikombe yacyegukanye mu mpera z’iki cyumweru dusoje ku mukino wa nyuma yari ahanganyemo na Stan Wawrinka ukomoka mu gihugu cy’Ubusuwisi ubwo yamutsindiraga ibitego 6-4 mu gihe agace ka mbere kari karangiye Stan atsinze Murray 6-3, naho mu gace ka kabiri Murray yaje kumwigaranzura akamutsindiramo ku manota 6-4 no mu gace ka gatatu bikarangira utyo bigatuma Andy Murray akomeza gushimangira ubudahangarwa bwe yegukana iri rushanwa rifatwa nk’irya mbere ku mugabane w’u Burayi, umukino wabereye mu mugi wa Antwerp mu Bubiligi.
Iri ribaye irushanwa rya 46 uyu musore w’imyaka 32 yegukanye ariko rikaba ariryo rushanwa rikomeye kurusha ayandi yose yatwaye nk’uko yabitangarije itangazamakuru rya BBC kuri uya wa 20 Ukwakira.
Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka nibwo Andy Murray yari yahagaritse gukina umukino wa Tennis ubwo yari amaze kuvunika urutugu mu irushanwa rya ‘Australian Open’ryari ryabereye mu mugi wa Melbourne.
Nyuma y’ibyumweru bike nibwo yaje guhura n’abaganga mu mugi wa London bamwitaho cyane ku buryo yaje kugenda yoroherwa bigatuma yongera kugarura ikizere ko yazongera gusubira mu kibuga.
Bobi Bryan, umuvandimwe ya Andy Murray yabwiye itangazamakuru ko murumuna we (Andy Murray) amateka akoreye mu Bubligi agaragaza ko yiteguye no gukomeza guhangana ku rwego rw’isi.
Ni nyuma y’uko yaherukaga no kwegukana irushanwa rya ‘Grand Slam’, naho muri 2017 Andy Murray akaba ari we wari wegukanye ‘Dubai Open’ ryari rije rikurikira igikombe cya Davis Cup cyabereye mu Bwongereza yatwaye muri 2015.
Uyu musore w’imyaka 32 ubu akaba yatangaje ko agiye kuba ari mu karuhuko mu gihe yitegura irindi rushanwa rya Davis Cup rizabera mu mugi wa Madrid mu Ugushyingo.