Tekno yishimiwe, abari bitabiriye igitaramo cye bataha banyuzwe(Amafoto)
Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria Tekno Miles mu gitaramo yakoreye i Kigali yishimiwe ku rwego rwo hejuru n’abari bitabiriye biganjemo abakibyiruka.
Uyu muhanzi yageze i Kigali mu masaha ya sa mbiri ashyira saa tatu z’umugoroba, yari ategerejwe na benshi mu bakunzi b’umuziki we bifuzaga kumubona ataramira ku rubyiniro rw’i Kigali, indirimbo ze zigezweho muri iki gihe mu mpande zose za Afurika.
Uyu muhanzi yahise yerekeza muri Hoteli yagombaga gukoreramo ikiganiro n’itangazamakuru ryari ryirije umunsi rimutegereje, maze nyuma y’amasaha aza kugirana ikiganiro naryo rimubaza byinshi kuri muzika ye ndetse n’uburyo ahuza kuririmba no gutunganya indirimbo.
Yaje kuva muri iki kiganiro ahita yerekeza muri Camp Kigali aho yari ategerejwe n’abakunzi ba muzika , uyu muhanzi yasanze abahanzi b’abanyarwanda barimo Bruce Melodie, Lilian Mbabazi n’abandi bamaze kuririmba maze mu masaha ya tanu n’iminota cumi n’itanu ahita yinjira ku rubyiniro n’indirimbo ze zikunzwe.
Yatangiye kuririmba yerekwa urukundo kugeza asoje igitaramo ku isaha ya saa sita n’iminota itandatu, uyu muhanzi yaje mu Rwanda avuye muri Kenya aho yari yakoreye igitaramo kuwa gatandatu.
Tekno ari gukora ibi bitaramo bizenguruka ibihugu bitandukanye mu rwego rwo kumenyekanisha album ye nshya yise “LION KING”, iriho indirimbo ze zakunzwe cyane kuva yatangira umuziki kugeza kuzo ari gushyira ahagaraga kugeza ubu.
Iki gitaramo cya My25o Tekno yari yajemo cyari kibaye ku nshuro ya mbere, cyateguwe n’ibigo bitandukanye bikomeye mu Rwanda.
Inkuru bijyanye: Tekno yahamije iby’urugendo rwe i Kigali
Mu kiganiro n’abanyamakuru Tekno Miles yavuze ku bahanzi nyarwanda
REBA AMAFOTO:
Amafoto: Inyarwanda
UWIDUHAYE Theogene/TERADIG NEWS