Tekno yahamije iby’urugendo rwe i Kigali
Umuhanzi Tekno Miles umaze kuba ikimenyabose ku mugabane wa Afurika kubera ibihangano bye n’ubuhanga bwihariye afite, yemeje iby’igitaramo azagira mu Rwanda kuwa 10 nzeri 2017 .
Uyu muhanzi yagombaga gutaramira abatuye umujyi wa Kigali kuwa 22 Nyakanga gusa biza gukomeza kwigizwa inyuma mpaka bigeze muri Nzeri, gusa noneho nawe akaba yamaze guhamya ko kuwa 10 nzeri 2017 azaba ari i Kigali mu gitaramo cy’imbaturamugabo azahakorera.
Augustine Miles Kelechi[Tekno] muri iki gitaramo kiswe My250 concert kizaba kigiye kuba ku nshuro yacyo ya mbere, azahuriramo n’abandi bahanzi bakunzwe nka Liliane Mbabazi, Itahiwacu Bruce[Bruce Melody] n’itsinda ry’abacuranzi rya Neptunez Band.
Igitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali muri Camp Kigali ku cyumweru tariki ya 10 Nzeri 2017, kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 10.000 ku bazagura amatike mbere, 15.000 ku bazayagurira ku muryango ndetse na 320.000 ku bantu umunani bazifatanya bakajya ku meza yo mu myanya y’icyubahiro. Uyu muhanzi azataramira abanyarwanda avuye mu gihugu cya Kenya, azahakorera igitaramo kuwa 9 Nzeri 2017.
Tekno ni umwe bahanzi bakunzwe muriki gihe kubera indirimbo zinogeye amatwi ze zatumye yigarurira imitima ya benshi zirimo Duro,Pana,Diana,Wash ndetse n’izindi nyinshi akomeje gukora muri gihe.uyu muhanzi akora injyana zitandukanye zirimo Afro Pop ,RnB na Hip Hop.
Uyu muhanzi w’imyaka 24 akomoka muri Nigeria , uretse ubuhanzi , kubyina no kwandika indirimbo anatunganya indirimbo dore ko zimwe mu ndirimbo za Davido ziharawe n’abatari bake muriyi minsi zirimo Fall na If ariwe wazitunganije.
Uyu muhanzi yatangiye ibikorwa bya Muzika muri 2012 gusa yatangiye gucengera mu mitima ya benshi mu mpera z’umwaka wa 2015 bitewe n’indirimbo ye yise Duro.
Abanyarwanda batandukanye bari bamaze iminsi bishimye kubera ibitaramo bikomeye biri kuba ,byiganjemo iby’abahanzi bo mu bihugu byo hanze bakomeye.
Bamwe mu bahanzi bakomeye baheruka mu Rwanda barimo Mr Eazi,Diamond Platnumz,Morgan Heritage,Vanessa Mdee,Group Exo, n’abandi benshi barimo ,The Ben na Meddy, abanyarwanda bamaze igihe baba muri Amerika ari naho bakorera ibikorwa bya muzika. Iki gitaramo cya Tekno kizaba mu kwezi kumwe n’ikindi cy’imbaturamugabo kizahuriramo Sheebah Karungi na Runtown.
Inkuru bijyanye: Bidasubirwaho Tekno agiye kuza gutaramira i Kigali ndetse n’itariki azaziraho yatangajwe
Ibintu byose byamaze gushyirwa ku murongo
Written by Theogene UWIDUHAYE/TERADIG NEWS