Amakuru ashushyeImyidagaduro

Tekno Miles yabonye inshuti ye yo mu bwana ayiha akayabo

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Tekno Miles, yabonye  inshuti ye yo mu bwana yari ari  gushakira  hasi no hejuru ngo ayigezeho amafaranga yigeze kuyemerera.

Uyu muhanzi wazamuye urwego rwe rw’umuziki kugeza n’aho asinye amasezerano mu nzu ya Sonny, kurubu n’umwe mubibitseho agatubutse muri Nigeria ndetse no muri Afurika. Ubu yabonye inshuti ye ya kera yashakaga ngo ayihe agera kumanaira 1,000,000 [2,638,576.18 Rwf]

Kuwa 25 nyakanga 2017, nibwo uyu muhanzi yanditse kurubuga rwe rwa twitter avuga ari gushaka inshuti ye yo mu bwana yitwa Paul Akere , ngo ayihe amanaira yigeze kuyemerera ndetse anavuga ko umuntu uzamufasha kuyigeraho azamuhemba bishimishije.”

Yagize ati “Hashize igihe kinini, amazina ye ni Paul Akere. Twari inshuti z’akadasohoka twaganiraga byose ntacyo twishishanya. Ndi gushaka uburyo navugana nawe ngo muhe 1,000,000 y’amanaira [mu manyarwanda ni 2,638,576.18], ndetse uzamfasha kumubona nzamuha amanaira agera 200,000 [527715.24 Rwf]..”

Yongeye ati “Sinzi uko asa uyu munsi gusa nibuka ko yari afite urubavu ruto, akaba yari nzobe ndetse afite na mushiki we witwa Rukundo [Love]  wari mwiza cyane basa nk’intobo.”

Haciyemo iminota mike maze uyu muhanzi atangira kubona benshi bamwereka umuryango w’uyu musore ndetse n’ibinyamakuru bitandukanye bitangira kwandika iyi nkuru bivuga ko hari umuntu uyu muhanzi ari gushaka ngo amuhe akayabo.

Nyuma y’umunsi umwe gusa yari amaze kubona uko bavugana kuko kuwa  26 nyakanga 2017, Tekno yatangaje ko yishimiye kongera kuvugana n’inshuti ye nyuma y’imyaka myinshi atarayica iryera,  ndetse avuga ko yishimye cyane ashimira umwe mu bamufashije muha agera ku  100,000 y’amanaira.

N’ubwo uyu muhanzi atibukaga neza igihe gishize atarahura na Paul  yavugaga ko ari hagati y’imyaka 9 cyangwa 10 ndetse agaragaza ibyishimo bidasanzwe yandika ko yongeye kuvugana n’inshuti magara .

Umuhanzi Tekno Miles
Umuhanzi Tekno umaze kuba icyogere

Yagize ati ” Eeeh nyuma y’imyaka 9 cyangwa 10 , nongeye kuvugana na Paul ku nshuro ya mbere.  sinzibagirwa ubuto bwacu kuko byari byiza cyane , umuvandimwe iteka ryose. nakubonye tuzahora turi inshuti.”

Tekno [Augustine Miles Kelechi] ni umuhanzi w’imyaka 24 , uretse kuririmba arabyina akanatunganya ibihangano kuko ari nawe wakoze indirimbo ebyiri Davido aheruka gukora [Fall na If] .

Yatanagiye umuziki 2012 kugeza ubu akaba amaze kuba umwe mu bahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga ndetse ntasiba gutumirwa mu bitaramo bitandukanye mu bihugu byo hanze y’umugabane wa Afurika akomokamo.

Uyu muhanzi kandi hatagize igihinduka mu minsi ir’imbere ashobora kuza gutaramira abanyarwanda bakunda umuziki we dore ko benshi bifuza kumubona  imbona nkubone.

Image result for tekno
Tekno Miles kurubu yemeza ko atangiye kugera ku nzozi ze

Soma indi nkuru kuri Tekno >> Uhagarariye sosiyete yari kuzana Tekno mu Rwanda yavuze ko igitaramo cyasubitswe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger