Taylor Swift yatsinze urubanza yaburanaga n’umugabo wamukoze ku myanya y’ibanga
Mu ntangiro za Kamena 2017 nibwo umuhanzikazi Taylor Swift yasubukuye urubanza yaburanagamo n’umugabo yashinjaga kumukorakora bari kwifotoza nta bwumvikane bagiranye.
Uyu muhanzikazi uri mu bayoboye Isi mu bijyanye n’umuziki yatangiye kugaruka mu itangazamakuru muri 2013 ashinja kumukorakora umugabo wavangaga imiziki kuri Radiyo witwa Dj David Mueller , ibintu byanatumye uyu mugabo atakarizwa icyizere akirukanwa kuri ako kazi yakoraga.
Ikirego cyaje kugira ubukana aho Dj David Mueller yaje kujyana uyu mugore mu nkiko amuryoza kumugira iciro ry’imigani no kumwirukanisha ku kazi , biza kuba iby’ubusa kuko yabaye nk’uta inyuma ya Huye , ikirego nticyarenga umutaru ndetse iherezo ryacyo riba amayobera.
Uyu mugabo urukiko rwavuze ko ikirego cye nta shingiro gifite ku buryo byatuma Taylor Swift, Andrea Swift n’umugabo wari ukuriye iyo radio yakoragaho witwa Frank Bell bahanwa detse bagacibwa miliyoni 3 z’amadorali nk’uko Mueller yabyifuzaga.
Nyuma yaho Taylor Swift nawe yaje kujya mu nkiko ndetse ikirego cye kigira imbaraga zikomeye aho yavugaga ko uyu mugabo agomba kuryozwa ibyo yakoze byo kumukorakora akazamura akaboko mu ikanzu ye batabyumvikanye.
Muri uyu mwaka wa 2017 , iki kirego cyaje gutangira gukurikiranwa mu Mujyi wa Denver wo muri Leta ya Colorado muri Amerika. Maze ku itariki 31 Gicurasi 2017, uru rukiko rufite iki kirego, rusohora imyanzuro itesha agaciro ibyavuzwe na Dj Mueller wahamyaga ko Taylor Swift yarengereye mu kirego cye ndetse agahamya ko aya makuru y’uyu mukobwa ari ibinyoma byambaye ubusa.
Kuwa 9 kanama 2017 iki kirego cyongeye gusubukurwa ndetse urukiko rwanzura ko rugiye gufata igihe rwumva uruhande rwa buri wese kugira ngo rubashe guhosha amakimbirane y’aba bombi amaze hafi imyaka 4 atarabonerwa igisubizo gihamye.
Kuri uyu wa mbere tariki 14 kanama urukiko rwanzuye ko Dj David Mueller atsinzwe urubanza ndetse rumuhamya icyaha cyo gukorakora abigambiriye ku myanya y’ibanga y’uyu muhanzikazi nta bwumvikane bwabaye ku mpande zombi. Urukiko kandi rwategetse Mueller kwishyura idorali rimwe nk’indishyi y’akababaro.
Urukiko rukimara guhamya icyaha uyu mugabo yavuze ko kugeza ubu akirengana gusa akaba yatunguwe no kubona aho yari yizeye kubona igisubizo kizima ariho hatumye yumva atanyuzwe n’ibyanzuwe n’uru rukiko.
Ati”Nakomeje kureba ko nakongera kugirirwa icyizere kuva mu myaka ine ishize , nagerageje kugana inkiko gusa nta na rumwe ruri kundenganura kandi ariho honyine ngomba kubona igisubizo kirambye cy’ibimvugwaho ndetse hagatuma nakongera kugirirwa icyizere.”
Umunayamategeko ‘Douglas Baldridge’ wari uyoboye uru rubanza yavuze ko urukiko rwanzuye ko uyu mugabo yasagariye Taylor Swift akamukora ku myaka y’ibanga nta bwumvikane, ndetse uyu mugabo yabajije aba ari aho ati ” Ese dukomeze kurebera abantu bafte imico nk’iya Dj Mueller? ”
Nyuma y’uru rubanza Taylor Swift yasohoye urwandiko rurerure ashimira urukiko kuko rwamurenganuye ndetse anavuga ko agiye gutanga inkunga no gukaza umurego mu kurwanya ibikorwa by’ihohorwa rishingiye ku gitsina rijya rigaragara.
Ati”Nishimira cyane ko urukiko urukiko rwagaragaje ukuri rukaba ku ruhande rwanjye , ubu intumbero yanjye ni ugufasha abadafite kivugira , babandi batabaza ntihagire ubumva. Nzatanga inkunga mu minsi ya vuba yo gufasha abakorerwa ihohoterwa.”
Taylor Swift[Taylor Alison Swift] w’imyaka 27 yatangiye gukora umuziki muri 20004 , ni umuririmbyi , yandika indirimbo ndetse azi no gucuranga bimwe mu bikoresho bya muzika birimo guitar, piano , banjo na ukulele. Kuri ubu akorera mu nzu itunganya ya Big Machine. yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Bad bood, blank space n’izindi.