Taraji P. Henson tuzi nka Cookie yambitswe impeta ya karamata n’umukunzi we
Ibi byemejwe na Taraji we bwite aho abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere aho yashyizeho ifoto yambaye impeta maze iherekezwa n’ubutumwa bwerekana ishema yatewe no gusabwa n’umukunzi we kuba yamubera umugore w’iteka aha akaba yagize ati:
“Navuze yego!!!!!byatangiye ashyikiriza impano yo kumunsi wahariwe aba mama ya gakomo gusa bidatinze ako kanya ahita aca bugufi atera ivi maze ashyira hanze ikiri ku mutima we,kuri ubu sinkiri ku isoko ndetse ndanishimye cyane……Imana n’inziza”
https://instagram.com/p/BiwgTbxAKRO/?utm_source=ig_embed
Uku kwambikwa Impeta kwa Taraji P.Henson kwatunguye benshi mu bakunzi be kubera ko atigeze ahamiriza isi ko akundana byeruye n’uyu mukunzi we Kelvin Hayden ahubwo ko yakomeje ku bigira ubwiru,uyu Taraji P. Henson uretse kuba umukinnyi wa Filime ni n’umuririmbyi wavutse ku itariki 11 Ukwakira 1970 avukira Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu majyepfo ya Washington D.C.
Taraji umaze gukina muri filime nyinshi aho twavuga nka filime yitwa Think like A man, No good Deed, Baby Boy, Person of interest Empire ndetse n’izindi afite umwana umwe witwa Marcell gusa uwo bamubyaranye witwa William Lamar Johnson yaje kwicwa mu 2003.