Tanzania: Umunyamerika yarohamye ari gusaba umukunzi we ko bashyingiranwa
Umunyamerika Steven Weber ukomoka muri Louisiana, yarohamye mu mazi ubwo yari mu biruhuko muri Tanzania hamwe n’umukunzi we arimo kumusaba ko bashyingiranwa, mu cyumba bari bacumbitsemo kiri munsi y’amazi muri Manta Resort.
Weber n’umukunzi we Kenesha Antoine bari barishyuye amajoro ane muri icyo cyumba kiri nibura muri metero 250 uvuye ku nkombe. Ni icyumba cyihagazeho mu biciro kuko kukiraramo ijoro rimwe ari $1700, aho kiri muri metero 10 mu mazi hasi.
Ku munsi wa gatatu muri ine bagombaga kuhamara, ubwo ni ku wa Kane tariki 19 Nzeri 2019, wari umunsi udasanzwe ubwo Weber yifuzaga ko uwari umukunzi we ahinduka umugore we, yitegura kumusaba ko bashyingiranwa.
Mu gihe umukobwa yari mu cyumba cyo mu mazi gifite igice gikozwe n’ibirahuri, Weber yasohotse hanze yitwaje urupapuro ruriho amagambo y’urukundo, yarushyize mu ishashi ngo rudatoha. Yari yambaye amadarubindi atuma ashobora kureba mu mazi n’utuntu mu birenge dutuma yoga yihuta, gusa nta mwuka yitwaje.
Yinjiye mu mazi agera aho arebana n’umukunzi we wari wahimbawe, arimo kumufata amashusho anakubita agatwenge nk’uko bigaragara muri ayo mashusho yaje gushyirwa kuri Facebook.
Weber amuramburira rwa rwandiko ruriho amagambo agira ati “Ntabwo nshobora gukomeza guhumeka ngo nkubwire ibintu byose nkunda kuri wowe. Ariko ibyo nkunda kuri wowe ngenda ndushaho kubikunda buri bunsi!”
Yarahindukije amwereka ahanditse ngo “Wakwemera kumbera umugore? Twashyingiranwa?” Ahita anamwereka impeta yari afite mu mufuka w’ikabutura, gusa ukabona ko asa n’urimo kubura umwuka, ahita ava kuri camera. Ni naho ubuzima bwe burangirira!
Nk’uko Antoine yabivuze mu magambo yanditse kuri Facebook, yagize ati “Ntabwo wabashije kuva muri ubwo bujyakuzimu, bityo ntabwo washoboye kumva igisubizo cyanjye, Yego, Yego, yego inshuro miliyoni, nzashyingiranwa nawe!!”
“Ntabwo wabashije kwishimira intangiriro y’ubuzima bwacu tubana ubuziraherezo, kuko umunsi mwiza uruta indi mu buzima bwacu wahindutse umubi kuruta indi, mu buryo umuntu adashobora kwiyumvisha.”
Uyu mukobwa yavuze ko agomba guhangana n’ibi bihe, kandi ko azahora azirikana ko mu bihe byabo bya nyuma basangiye ibyishimo by’igisagirane.