Tanzania: Umugabo yagurishije ibice by’umukobwa we kugira abone ubukire
Umugabo ukomoka muri Tanzania, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gufatwa yatanze ibice by’umukobwa we w’imyaka 6 y’amavuko mu bapfumu kugira ngo ibice bye bikorerweho imigenzo na we abone ubukire.
Nk’uko bigaragara mu itangazo rya Polisi ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu havugwa ko uwo mwana witwaga Rose Japhet w’imyaka itandatu yishwe mu Cyumweru gishize nyuma umurambo we ugatoragurwa mu gace ka Mbeya kazwiho gukorerwamo imigenzo gakondo hari ibice bimwe by’umubiri atagifite.
Polisi yagize iti “Umurambo wagaragaye waracagaguwe, ikirenge cy’iburyo nta kiriho. Icyabiteye ni amafaranga. Se w’umwana yamushyiriye umucuruzi amuha ibihumbi bibiri by’amadolari kugira ngo na we (se) ahinduke umukire.”
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje ko ikirenge cy’uwo mwana nyuma cyaje kugaragara gitabye hafi y’aho umurambo wabonetse.
Umucuruzi waguze uwo mwana yamaze gufatwa ndetse yemera uruhare rwe, Polisi ikaba yatangaje ko iri guhiga n’umupfumu wabitegetse.
Mbeya ni hafi y’agace kitwa Njombe. Ako gace muri Mutarama uyu mwaka kagaragayemo imirambo y’abana igera ku icumi bari mu kigero cy’imyaka ibiri n’icumi baracagaguwe.
Itangazamakuru ryavuze ko abo bana bashobora kuba barishwe ngo ibice byabo byifashishwe mu migenzo gakondo.
Ubwicanyi nk’ubwo ntibwari bumenyetewe muri Tanzania ahubwo abafite ubumuga bw’uruhu bazwi nka nyamweru nibo bakundaga kwibasirwa, ibice byabo bikifashishwa nk’inzaratsi zizana ubukire n’amahirwe.
Inzego z’umutekano zatangaje ko zahagurukiye ubucuruzi nk’ubu bugamije guhitana ubuzima bw’abantu mu gihe abandi babikora bumva ko ari ubukire.