Amakuru

Tanzania: Perezida Samia Suluhu yakiriye Visi Perezida wa USA Kamala Harris

Ejo ku wa 30/Werurwe/2023 kuri Perezida ya Tanzania i Dar es Salaam Nyakubahwa Madamu Samia Suluhu Hassan yakiriye Vice Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika Nyakubahwa Madamu Kamala Harris.

Nyakubahwa Madamu Kamala Harris Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika akigera ku ngoro y’ umukuru w’ igihugu i Dar es Salaam yahise asinya mu gitabo cy’ abashyitsi ari kumwe na Nyakubahwa Madamu Samia Suluhu Hassan.

Uru rugendo ari kugirira muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania arukoze akubutse muri rundi rugendo rw’ iminsi itatu yakoreye muri Ghana. Ni ingendo ari gukora ari kumwe n’ umugabo we Douglas Emhoff.

Harris akigera ku Kibuga k’ indege kitiriwe Julius Nyerere yakiriwe na Visi Perezida wa Tanzania Philip Mpango na Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga  Stergomena Tax bakirizwa imiziki n’imbyino barimo batambuka ku gitambaro cy’ umutuku.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger