Tanzania: Nta mudepite uzongera kwinjira mu nteko yishyizeho inzara z’inkorano n’ibindi byongera ubwiza
Muri Tanzania abadepite bafashe umwanzuro w’uko nta mugore uzongera kwinjira mu nteko ishinga amategeko yishyizeho inzara z’inkorano n’ingohe/ibitsike bitari ibye yaremanywe (eyeshadow stick).
Umuvugizi w’inteko ishinga amategeko Job Ndugai yavuze ko usibye aba bagore b’abadepite n’undi mugore wese ugiye gusura iyi nteko agomba kuza nta birungo byongera ubwiza afite ku mubiriwe.
Impamvu yo guca ibingibi mu nteko ishinga amategeko, ngo ni uko iyo abagore babyisize ngo barangaza abagabo babandi bikabatesha umurongo igihe bari mu nteko ibiganiro cyangwa inama ntibigende neza.
Ikindi kivugwa ngo ni uko ibi bikoresho byongera ubwiza ku bagore ngo bifite ingaruka mbi ku buzima bityo abadepite b’abagore ngo ni bo bagakwiye gufata iya mbere bamagana ibi bikoresho.
Job Ndugai umuvugizi w’inteko ishinga amategeko aganira na BBC yavuze ko banashizeho umurinzi kugipangu uzajya akumira abatazubahiriza aya mategeko yabo mashya bashyizeho. Ikindi kandi bongereyeho ni uko umugore wambaye imyenda migufi nawe atemerewe kwinjira muri iyi nteko ishinga amategeko ya Tanzania.
Ikindi cyazamuye iki gitekerezo mu nteko ni ibiherutse gutangazwa na Minisitiri wungirije w’ Ubuzima wa Tanzania Faustine Ndugulile wavuze ko abantu barenga 700 buri mwaka bagana ibitaro bya Muhimbili baje kwivuza ingaruka mbi batewe nabiriya bikoresho byongera ubwiza , inzara z’inkorano , imiti basiga ku ngohe no kubitsike kugirango bagaragare neza n’ibindi baba biteye ku mubiri.