AmakuruPolitiki

Tanzania: Kimwe mu binyamakuru bikomeye cyafungiwe imiryango

Guverinoma ya Tanzaniya yahagaritse by’agateganyo Ikinyamakuri The Citizen mu gihe kingana n’icyumweru nyuma y’uko gikomeje gushinjwa gutangaza inkuru zirimo ibinyoma n’izituma abaturage bajya mu rujijo.

Ihagarikwa ry’iki Kinyamakuru, ryakomotse ahanini ku nkuru giherutse gutangaza kuwa 23 Gashyantare 2019, ivuga ku guta agaciro kw’Ishilingi rya Tanzania ugereranyije n’idorali.

Uwitwa Patrick Kipangula ushinzwe kugenzura ibinyamakuru, yavuze ko iki kinyamakuru cyatanze amakuru ayobya ku bushake kivuga ko agaciro k’ishilingi rya Tanzania kagabanyutse cyane ugereranyije n’imyaka 3 ishize, ngo kirengagije ibiteganywa na Banki ya Tanzania.

Bwana Kipangula yavuze ko icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo uruhushya rwo gukora rwa The Citizen kije gikurikira amakosa menshi yagiye akorwa n’iki kinyamakuru mu nkuru cyagiye gikora zirimo amakuru yo kuyobya abantu kandi ngo bikaba binyuranyije n’amahame y’umwuga ndetse kikanashishikariza abaturage kwivumbura kuri leta.

Uyu mugabo yanakomoje ku nkuru yo kuwa 22 Nyakanga 2018, yari ifite umutwe mu cyongereza ugira uti: “US Senator Raises Alarm on Tanzania” yavugaga ko uyu musenateri wo muri Amerika yanenze guverinoma ku kijyanye no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ibaruwa ihagarika by’agateganyo biravugwa ko yashyikirijwe Umuyobozi Mukuru wa Mwananchi Communications Limited, ari nayo nyiri ikinyamakuru The Citizen nk’uko iyi nkuru dukesha The East African ikomeza ivuga.

Mu minsi ishize mbere y’uko haba inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, iki kinyamakuru na none cyavuzweho gutangaza ibinyoma ubwo cyandikaga ko ku murongo w’ibyagombaga kwigwaho muri iyi nama harimo n’ikibazo cy’imibanire y’u Rwanda n’u Burundi.

Ibi byaje kunyomozwa n’Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe avuga ko ibyo bintu bitari muri gahunda y’ibyari kuganirwaho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger