Tanzania: Ikinyamakuru gikomeye cyatangaje inkuru y’urukundo hagati ya Shaddyboo na Diamond
Amakuru yongeye kwandikwa mu gihugu cya Tanzaniya ko Diamond Platinumz yaba ari mu rukundo n’umunyarwandakazi Shaddyboo nyuma y’uko iyi nkuru yakanyujijeho mu minsi yashize.
Uyu munya Tanzaniya umaze kubaka izina rikomeye muri muzika akunze kuza mu Rwanda , ubwo aheruka hano I Kigali , amakuru yabaye kimomo ko Diamond yaba akundana na Shaddyboo wamamaye kubera gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram, icyo gihe hari nabatangiye kuvuga ko Shaddyboo yararanye na Diamond muri hoteli.
Hagati aho muri iyi minsi amakuru yasakaye avuga ko Diamond ashobora kuba yongeye gusubirana n’umukobwa w’umunyamideli Hamissa Mobeto, banabyaranye umwana ariko kuri ubu haravugwa ko isano ry’ibiganiro afitanye na Shaddyboo biruta ibyo agirana na Mobetto.
Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 27 Mata 2018, inkuru y’urukundo hagati ya Diamond na Shaddyboo yongeye kubyutswa n’ikinyamakuru gikomeye hariya muri Tanzaniya, Bongo5. Iki kinyamakuru cyanditse kivuga ko kugeza ubu hari amakuru avuga ko aba bombi baba bakundana mu ibanga cyangwa bafite ubundi buryo babanamo dore ko hari amafoto iki kinyamakuru cyashyize hanze Shaddyboo yambaye ikote bivugwa ko risa nirya Diamond.
Iki kinyamakuru cyanashingiye kandi ku kuba Shaddyboo yaritabiriye ibirori by’umunsi mukuru w’amavuko bya Diamond byabaye kuwa 02 Ukwakira 2017, ibi bakaba babishingiyeho bavuga ko aba bombi bakundana mu ibanga.
Nanone kandi ibyo ntibihagije kuko ku italiki ya 1 Mutarama 2018, uyu mukobwa yitabiriye igitaramo cya Diamond cyabereye Naivasha, muri Kenya, ari naho amafoto yagaragaje aba bombi bari kumwe mu cyumba hamwe n’umufotozi wa WCB uzwi ku izina rya Lukambu.
Bongo5 dukesha iyi nkuru yakomeje ivuga ko ubwo aba bombi bari barikumwe muri Kenya, bagaragaye bambaye imyenda isa bituma benshi mu bakunzi baba bombi batekereza ko bari mu rukundo.
Shaddyboo uvugwa ko yaba afitanye urukundo rwihariye n’umuhanzi Diamond Platnumz yahoze ari umugore wa producer Meddy Saleh, bakaba baratandukanye bamaze kubyarana abana babiri b’abakobwa, uretse Diamond ariko , Shaddyboo akunzwe kuvugwaho umubano wihariye hagati ye n’abahanzi bakomeye bo hanze dore ko yongeye kuvugwaho inkuru nk’izi hagati ye na Davido ubwo aheruka mu Rwanda ku ya 24 Gashyantare 2018.