AmakuruPolitikiUmuco

Tanzania: Abicuruza bafatiwe ingamba zikakaye

Mu rwego rwo kurwanya no gukumira ubwiyongere bw’ingeso y’abakobwa bicuruza, umuyobozi w’agace ka Iramba mu ntara ya Singida ho muri Tanzania, yasabye ko leta yakwishyuza imisoro abakobwa bicuruza.

Iki cyifuzo cyatanzwe mu gihe Leta ya Tanzania yugarijwe n’ikibazo cy’abakobwa bicuruza bazwi nka ba ‘maraya’ cyane cyane mu duce tw’umujyi, yafashe ingamba zo guca izi ngeso binyuze mu kubahiga bukware.

Ubu buryo bwo kubahiga bukware bwagaragaye ko budahagije kugira iyi ngeso icike bityo Simon Tyosela we yatanze igitekerezo cyo kubishyuza imisoro kugira ngo nibibananira bazacike kuri iyi ngeso nta we ubirukanseho.

Nk’uko tubikesha Bongo 5, uyu muyobozi kandi yanavuze ko ibi byanafasha leta kwinjiza amafaranga aturutse muri iyi misoro.

Aya ni amagambo Tyosela yatangaje kuri iki kibazo:

” Kubishyuza imisoro bizatuma leta yinjiza amafaranga nk’ayo ikura mu bundi bucuruzi. Nibananirwa kuyishura, bo ubwabo bazivana muri izi ngeso.”

Icyakoze, abandi bayobozi si ko babibona. Gwae Mbua we yavuze ko ba ‘maraya’ ari bashiki babo, abana babo; bityo bitaba byiza kubishyuza imisoro kuri izi ngeso zihabanye n’umuco. Yasabye ubuyobozi kwita kuri iki kibazo batitaye ku gitekerezo cya Tyosela.

Tyosela atangaje ibi nyuma y’inama umuyobozi w’iyi ntara, Dr Rehema Nchimbi yatanze. Yavuze ko uko byagenda kose ba maraya bazafatwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger