AmakuruAmakuru ashushye

Tanzania: Abatinganyi bari guhingwa bukware mu mujyi wa Dar es Salaam

Mu ntara ya Dar es Salaam muri Tanzania Guverineri wiyo ntara Paul Makonda, yasabye abaturage bayituriye gufasha leta bakayereka aho abatinganyi (abaryamana bahuje ibitsina ) bari hose bagahanwa kuko ibikorwa byabo binyuranyije n’indangagaciro z’Abanya-Tanzania, no ku kwemera kw’abakirisitu na Islam.

Uyu muguverineri avuga ko afite amakuru ahagije ko muri uyu iyi ntara ayoboye harimo abatinyanyi benshi cyane akaba ariyo mpamvu yahagurukiye kubarwanya bikomeye.

Ubutiganyi ni icyaha muri Tanzania, ugihamijwe n’urukiko ashobora gufungwa imyaka 30 ndetse bishobora no kugera ku gifungo cya burundu.

Aganira n’itangazamakuru yavuze ko abizi neza ko abatinganyi bahari “Abo batinganyi barigaragaza ku mbuga nkoranyambaga. Guhera uyu munsi (ku wa Mbere) kugeza ku Cyumweru, mumpe amazina yabo.”

Kuri uyu wa 31 Ukwakira uyu muyobozi yazindutse asaba abantu bose bafite amashusho y’urukozasoni  muri telefone zabo kuyasiba byihuse hatara tangira umukwabu wo gushaka abakwirakwiza ayo mashusho ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’abatinganyi.

Guverineri Paul Makonda uyu munsi yana vuze ko amaze kubona ubutumwa bugufi ibihumbi 18 ndetse n’amazina 200 y’abatinganyi ndetse n’amatsinda (group) yabo yo kuri whatsapp bahuriramo.

Bongo5 ivuga ko uyu muyobozi hari amakuru afite ko hari amazu 24 afatirwamo amashusho y’urukozasoni nka Pronograph amashusho atemewe muri kiriya gihugu. Uyu muyobozi anavuga ko ubutinganyi atari ikintu cyiza kuko aho bari ngo babafite umunuko ndetse bava burikanya bigatuma bagenda bibinze nk’abana nk’impinja

Uyu muyobozi akomeza vuga ko atitaye ku bihugu bishyigikira abatinganyi bishobora kurakazwa n’iki cyemezo leta ya Tanzania yatangiye yagize “Ndabizi ko iyo namagana ubutinganyi hari ibihugu bindakarira. Ariko nahitamo kubirakaza aho kurakaza Imana.”

Tanzania ni kimwe mu bihugu byanga urunuka ibikorwa by’ubutinganyi dore ko leta y’iki gihugu inavuga ko izirukana abanyamahanga bose bakorera imiryango irengera abatinganyi , ibi byigeze gukorwa cyangwa gushyirwa mubikorwa ubwo iki gihugu cyirukanaga abanyafurika y’epfo bashinjwa gushyigikira ugushyingiranwa kw’abahuje ibitsina.

Perezida w’iki gihugu John Pombe Magufuli ntiyumva ukuntu umuntu atingana kandi inka zidatingana, Kuva Magufuli yajya ku butegetsi mu 2015, hatangiye kuvugwa amagambo yamagana ababana bahuje ibitsina  ku mugaragaro .

Paul Makonda guverineri w’intara  ya Dar es Salaam
Twitter
WhatsApp
FbMessenger