AmakuruInkuru z'amahanga

Tanzania: Abarenga 60 baguye mu iturika ry’igikamyo cyari cyikoreye Peteroli

Abarenga 60 bitabye Imana abandi 70 bakomereka mu buryo bukomeye, ubwo ikamyo yari itwaye lisansi yaturikiraga hafi y’umujyi wa Morogoro uherereye nko mu birometero 200 uvuye mu burengerezuba bw’umurwa mukuru, Dar Es Salaam.

Amakuru y’iby’iyi mpanuka yabaye ku munsi w’ejo, yemejwe na Polisi ya Tanzania.

Polisi ya Tanzania yemeje ko abenshi mu bapfuye n’abakomeretse bazize kujya kuvoma lisansi ubwo iyi kamyo yari ikimara gukora impanuka, birangira na bo bafashwe n’inkongi y’umuriro.

Amafoto n’amashusho yakwirakwijwe kuri Twitter agaragaza abaturage benshi bari bafite indobo n’amajerikani birukanka bajya kudaha lisansi. Nyuma nanone haje gusohoka andi mashusho agaragaza aho iriya kamyo yakoreye impanuka hahiye hakongotse, ndetse n’imibiri y’abantu yari yatokombeye.

Guverineri w’intara ya Morogoro Stephen Kebwe, yemeje ko imibiri y’abantu 60 ari yo yari yamaze kugezwa mu buruhukiro bw’ibitaro biri hafi y’akariya gace, mu gihe inkomere zisaga 70 na zo zajyanwe mu bitaro kugira ngo zitabweho.

Amakuru avuga ko intandaro y’iriya mpanuka yabaye umuntu wagiye kuvoma lisansi ari kunywa itabi, bituma ikamyo iturika nyuma yo gufatwa n’umuriro wahise utwika abari bayizengurutse bose.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger