AmakuruIyobokamana

Tanzania: Abakiristo 20 bapfuye barwanira amavuta y’umugisha mu rusengero

Muri Tanzania, Abakiristo babarirwa muri 20 basize ubuzima mu rusengero nyuma y’intambara yayogoje hagati yabo barwanira amavuta yiswe ay’umugisha, abagera ku 10 barakomereka.

Iyi ntambara yatutumbiye mu giterane cyabaye kuri iki cyumweru mu mujyi wa Moshi uri hafi y’umusozi muremure wa Kilimanjaro.

Ababarirwa mu Magana bari bateraniye muri aya masengesho yari yabereye muri Stade, hanyuma baza gusyonyorana batanguranwa kujya kudaha kuri biriya ibyiswe “Amavuta y’umugisha.”

Umuyobozi w’akarere ka Moshi, Kippi Warioba, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters dukesha iyi nkuru ko abantu 16 ari bo bakomeretse, mu gihe abandi 20 bamaze kwitaba Imana.

Yavuze ko uyu muvundo wabayeho ubwo abakristo barwaniraga kujya kudaha ku mavuta yera.

Pasiteri Boniface Mwamposa wari uyoboye kiriya giterane, yari yasezeranyije ubukire no gukira indwara umuntu wese washoboraga kudaha kuri ariya mavuta. Uyu mupasiteri yahise atabwa muri yombi na Polisi ya Tanzania nk’uko amakuru dukesha itangazamakuru ryo muri iki gihugu abivuga.

Abayobozi muri Tanzania bavuze ko bafite ubwoba bw’uko umubare w’abapfiriye muri uriya muvundo ushobora kwiyongera, nk’uko Warioba yabitangaje.

Abavugabutumwa basezeranya ubutunzi abayoboke babo basigaye beze muri Tanzania, ndetse umubare wabo usa n’uwazamutse cyane mu myaka yashize.

Ibihumbi by’abaturage b’iki gihugu gituwe n’ababarirwa muri miliyoni 55 usanga buzuye insengero ziganjemo iz’itorero rya Pentecotte barangamiye gukorerwa ibitangaza, gusa na bo bakaba batanga umusanzu kuko basabwa gutanga icya 10 cy’imitungo yabo kugira ngo Imana ibumve.

Bene abo basezeranya abkiristo babo ko mu gihe batanze icya cumi aricyo Imana izaheraho ibagororera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger