AmakuruImyidagaduro

Tania Muvunyi wari uhagarariye u Rwanda ntiyabonetse mu bakobwa batanu bavuyemo Miss Africa Calabar 2019 (Amafoto)

Umunyakenyakazi witwa Irene Ng’endo Mukii niwe wegukanye ikamba rya Miss Africa Calabar 2019 ahigitse abarimo Tania Muvunyi wari uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa y’ubwiza yaberaga mu Mujyi wa Logos muri Nigeria.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo byabaga ku nshuro ya Gatanu, wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki ya  27 Ukuboza 2019 ubera muri Transcorp Metropolian Hotel mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria.

Uyu mukobwa usanzwe ari umunyamideli yagaragiwe n’umukobwa witwa Daniella Lopes wo wo muri Angola wabaye igisonga cya Mbere ndetse na Ethel Maimela wabaye igisonga cya kabiri.

Mukii wegukanye ikamba rya Miss Africa Calabar yahawe Sheki y’amadorali 35,000. Asanzwe afite ikamba rya Miss Progress Kenya 2019/2020 n’ikamba rya Miss Jkuat 2018/2019.

Ni umunyeshuri mu mwaka wa Gatatu wa Kaminuza ya Jomo Kenyatta aho yiga mu ishami ry’Imibare.

Yavuze ko amarushanwa y’ubwiza afasha umwana w’umukobwa kwitinyuka no kugaragaza itandukaniro rye n’abandi bantu bari ku Isi.

Irene yambitswe ikamba asimbura Kasine wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) wari umaranye ikamba umwaka.

Ibirori byo guhitamo umukobwa wambikwa ikamba byasusurukijwe n’umuhanzi Patoraking uheruka i Kigali, Victoria Kimani, Zlantan, Peruzzi n’abandi.

Ibi birori kandi byayobowe na Ebuku Echendu ndetse na Joselyn Dumas.

Tania Muvunyi yari ahagaraririye u Rwanda abisikana na Irebe Natacha Ursule waryitabiriye mu 2018 na Muthoni Naringwa wahatanye mu 2017 ndetse aba igisonga cya mbere.

Muvunyi Tania yahatanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018. Muri uyu mwaka kandi yanatoranyijwe nk’umunyamideli mwiza muri ‘Most Beautiful Queen’.

Abakobwa bari bahataniye ikamba rya Miss Africa Calabar 2019

1.Algeria-Fatiha Chelighem
2.Botswana -Tuduetso Patience
3.Angola – Christian Daniela Lopes
4.Cameroon -Taku Pauline Bessem
5.Congo – Ilda Amani Dorcas
6.Gambia -Mariama Ceesay
7.Ghana – Brihanna Kinte
8.Kenya  – Irene Ng’endo Mukii
9. Malawi – Norah Vanessa Mwase
10.Egypt – Ayat Mohamed Elsayedi
11.Nigeria – Martha Ogar Ajom
12.Rwanda -Muvunyi Umutoni Tania
13.Sierra Leone – Kadijatou Ceesay
14.Liberia  – Antoinette Natasha Benson
15.South Africa – Ethel Meimela
16.Tanzania – Precious Sylvester Lyimo
17.Togo- Akakpo-Lado Ghislaine
18.Uganda  – Namutosi Rose Hellen
19.Zambia – Faith Chowa
20.Zimbabwe – Sibusisiwe Lynette Falala
21. Ivory Coast -Diaco Marie Bénédicte
22. Namibia -Christiana Buba Gure

Umunyakenyakazi niwe wegukanye ikamba
Abakobwa bahataniraga ikamba biyereka abagize akanama nkemura mpaka
Umuhanzi Burna Boy yasusurukije abari baje kwihera ijisho

Umunyakenyakazi witwa Irene Ng’endo Mukii niwe wegukanye ikamba rya Miss Africa Calabar 2019
Abakobwa 5 bavuyemo Miss

Twitter
WhatsApp
FbMessenger