AmakuruImyidagaduro

Tanasha Donna yasubije abagereranya iminwa ye niya Diamond Platnumz babyaranye

Umunyakenyakazi Tanasha Donna Oketch wabyaranye na Diamond Platnumz, yanenze abagereranyije iminwa ye n’iyuyu muhanzi uri mu bahagaze neza muri Afurika.

Mu minsi ishize ni bwo uyu mugore yahishuye ko yagiye kwibagisha iminwa ngo igire imiterere y’uko yifuza.

Nyuma yo kwibagisha byagaragaye iminwa ye yabaye minini ari ho abantu batangira kuvuga kuyigereranya n’iya se w’umwana we Diamond Platnumz cyane ko nawe adafite mito.

Abinyujije kuri Instagram Story ye, yavuze ko bibabaje kuba abantu bifata bagasuzugura umuntu ariko ngo hari igihe bazamushimira atagihari.

Ati “Muransuzugura mukantesha agaciro, ariko ni byiza. Hari umunsi uzagera mukanshimira ntakiri hano.”

Tanasha Donna yibagishije iminwa mu ntagiriro z’uyu mwaka aho yavuze ko gukira bibasaba ibyumweru bibiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger