T-Pain yafatanwe imbunda ari ku kibuga cy’Indege
T-Pain yafashwe n’inzego zishinzwe umutekano zamusanganye imbunda ubwo yari ku kibuga cy’indege cya Hartsfield-Jackson International yerekeza i Lubbock muri Leta ya Texas.
Uyu muhanzi umaze igihe kinini mu muziki yafashwe ari kumwe n’umurinzi we witwa Carlos Aleili Flores nawe wafatanwe igikapu cyari kirimo imbunda yo mu bwoko bwa masotera.
T- Pain nuyu murinzi we bakimara gufatwa bahise bajyanwa ku cyicaro cya polisi kuri hafi y’icyo kibuga cy’indege mu mujyi wa Atlanta, aho bagumishijwe igihe kigera ku isaha imwe bagikorwaho iperereza ngo hamenyekane imvano yo kugendana iyi mbunda.
Polisi, yahise isohora itangazo ryemeza ko uyu muraperi n’umurinzi we bafashwe banakorwaho iperereza gusa T-Pain yaje kwerekana icyangombwa cyimwemerera gutunga imbunda.
Inzego z’umutekano zivuga ko T-Pain ubusanzwe witwa Faheem Rashad Najm n’umurinzi we bagiye gukomeza gukurikiranwa hakamenyekana impamvu binjiranye iyi mbunda mu kibuga kandi ubusanzwe abandi bagenzi iyo iyo bafite urugendo nk’uru babanza gushyikiriza intwaro zabo (iyo bazifite) inzegi zishinzwe umutekano cyangwa abshinzwe ingendo zo mu kirere mu rwego rwo kurinda ikibazo cyavuka muri urwo rugendo,