T.I yashinje Kanye West gusoma ikibuno cya Perezida Donald Trump
Umubano wa Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika n’umuraperi Kanye West wateje urunturuntu muri bamwe mu baraperi bagenzi be.
Umuraperi ukomeye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika T.I, yibasiye mugenzi we Kanye West avuga ko ari guhakwa kuri Donald Trump abigereranya no gusoma ikibuno cya Trump ubwo yamusuraga mu biro bye bya White House nkuko TMZ yabitangaje.
T.I yavuzeko Kanye West wahinduye izina aka yitwa ‘Ye’, yari yamusabye ko bajyana muri White House ku wa Kane ariko we akabyanga kandi avuga ko yishimiye kuba yaranze ubu butumire.
T.I kandi ku rukuta rwe rwa Instagram yandagaje Kanye West mu magambo akakaye cyane aho yagereranyije umubano we na Trump nko kumwikururaho, kumusoma ku kibuno no kumurigata munsi y’ibirenge. Yakomeje avuga ko we yanze kwiyunga mu bikorwa bigayitse nk’ibyo.
Nubwo T.I yigeze gukorana indirimbo na Kanye West bise,”Ye vs the People” yagaragaje ko iri kosa atazongera kurigwamo avuga ko muri icyo gihe yari yishimiye gukorana na we ariko ubu abyumva nk’igisebo kuba barakoranye indirimbo.
T.I yashinje Kanye West kandi kwikunda no kugerageza kwizamura ngo yegere Donald Trump.
Yagize ati : ”Ntimukurikire iki gipupe. …….nabonye roho ya West igurishwa ku cyamunara”.
Si ubwa mbere abirabura bafite izina rikomeye muri Amerika bibasiye Kanye West kuko bamushinja kugambanira abirabura imbere ya Donald Trump udacana uwaka n’abanyafurika.