AmakuruPolitiki

Syria: Abasirikare barenga 12 baguye mu gitero cyagabwe mu majyaruguru y’iki gihugu

Muri Syria haravugwa amakuru y’ibisasu byarashwe mu majyaruguru y’iki gihugu bikangiza ibirindiro bimwe by’ingabo z’iki gihugu, abasirikare barenga 12 bakaba bapfiriye muri iki gitero.

Igisirikare cya Syria kivuga ko ibirindiro byacyo biherereye mu ntara ya Hama na Aleppo byangijwe.

Ibi bikimara kuba ntihahiswe hatangazazwa niba hari ababa baguye muri ibi bitero, gusa itsinda ry’Abongereza rishinzwe ubugenzuzi ryavuze ko abarwanyi ba Leta ya Syria 26 bishwe, abenshi muri bo bakaba bari abanya Iran, dore ko amakuru avuga ko mu barwanyi 14 bishwe harimo 7 bo muri Iran.

Kugeza ubu ntiharamenyekena uwaba yihishe inyuma y’iki gitero, gusa harakekwa ko iki gitero cyagabwe mu ntara ya Homs gishobora kuba cyagabwe n’igihugu cya Israel, dore ko iyi ntara ibamo ububiko bw’ibikoresho by’intambara by’ingabo za Iran zirwanira mu kirere.

Ibi bibaye kandi mu gihe nta kwezi kurashira ibihugu bya Leta zunze ubumwe za Amerika, Ubufaransa, Ubwongereza na Israel biganye igitero muri Syria, bikaba byaravugwaga ko iki gitero kigamije gusenya amasite yakorerwagamo intwaro za kirimbuzi.

Igihugu cyaIsrael cyagiye cyigamba ko kizakora ibishoboka byose kigahagarika Iran basanze barebana ay’ingwe mu bikorwa byo gukomeza igisirikare cyayo kifashishije Syria basanzwe ari inshuti magara.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger